RURA
Kigali

Uko Imana yarokoye Vestine ikamukura mu maboko y’umusirikare wari ugiye kumusambanya-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/03/2025 8:55
0


Mu gitaramo cya Shalom Choir cyabereye muri ADEPR Nyarugenge ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025 ni bwo Rev. Mugabowindekwe Joseph yahishuye inkuru yabaye mu Rwanda mu 1992 y’umusirikare wari ugiye gusambanya umukobwa witwa Vestine maze Imana igakinga ukuboko bikarangira uwo musirikare akijijwe.



Rev. Mugabowindekwe Joseph yavuze ko byatangiye mu kwezi kwa Mbere mu 1992 ubwo yayoboraga umudugudu wa Jali (Itorero) ari na ho Vestine yasengeraga, gusa Vestine akaba yarabaga mu nkambi ya Nyacyonga akaba yari impunzi yaturutse I Kivuye [Burera].

Rev. Mugabowindekwe Joseph yagize ati: “Ibi impamvu ngiye kubivuga yampaye uburenganzira bwo kuyivuga. Yari umukobwa waririmbaga muri korari ariko yari yarabonye umugiraneza yafashaga imirimo ariko akamufasha kubona ibyo kurya.

Mu 1993, uwareraga Vestine yamutumye kwahira ishinge yo kwenga ibitoki mu ishyamba ryo hirya y’urusengero rwa Jali. Aho hantu habaga akayira kamanuka kava mu kigo cya gisirikare i Jail kakamanuka kakagera i Karuruma.

Muri ako kayira haje kumanukamo umusirikare wo mu ngabo za cyera maze abonye umukobwa wahira ishinge mu ishyamba irari riramwica, maze ahamagara Vestine amubwira iby’abapagani ariko Vestine amubwira ko yakijijwe."

Uwo musirikare yahise abwira Vestina ko ibyo gukizwa kwe bitamureba ko agomba kumusambanya ku neza cyangwa ku nabi. Ako kanya na Vestine yabwiye uwo musirikare ko kuri iyo neza cyangwa inabi nta kiza kuba.

Ubwo umusirikare yari ashyize imbunda hasi agasingira Vestine, Vestine ako kanya yahise yiyambaza izina rya Yesu maze Umwuka Wera uramanuka maze umusirikare arekura Vestina ariruka ata imbunda.

Umusirikare yageze hirya maze asaba Vestina kugaruka agafata imbunda maze Vestina aramwemerera maze Vestina iyo nkuru arayiceceka. Uwo musirikare yageze mu kigo yabagamo maze asaba bagenzi be bakiriye agakiza kumusengera ngo nawe akizwe.

Rev. Mugabowindekwe Joseph yavuze ko imbaraga z’Imana zikora kuko zakijije Vestine umusirikawe wari ugiye kumusambanya, ndetse binarangira uwo musirikare akijijwe cyane ko kugeza ubu bose babitangamo ubuhamya bashize amanga.

Rev. Mugabowindekwe yatanze ubu buhamya mu gitaramo "Shalom Worship Experience" cya Shalom Choir imwe mu makorali akomeye mu Rwanda ndetse ushatse wavuga ko ariyo ya mbere muri ADEPR. Ni igitaramo cyaririmbyemo Shalom Choir, Bosco Nshuti, Shiloh Choir na Hoziyana Choir.


Rev. Pastor Mugabowindekwe yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima y'abakristo benshi


Shalom Choir yahembuye benshi mu gitaramo Shalom Worship Experience

REBA HANO UBUHAMYA BWA REV. MUGABOWINDEKWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND