RURA
Kigali

Mia Love wabaye Umwiraburakazi wa mbere muri Kongere y’Abarepubulika yitabye Imana

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:24/03/2025 14:07
0


Mia Love, umugore wa mbere w'umwirabura wigeze guhagararira ishyaka ry'Abarepubulika muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana afite imyaka 49 azize kanseri y'ubwonko.



Yitabye Imana ku wa 23 Werurwe 2025 nyuma y'igihe yari amaze arwaye kanseri izwi nka glioblastoma.Mia Love yavukiye i New York mu 1975 ku babyeyi b'impunzi bakomoka muri Haiti.

Yatangiye urugendo rwe rwa politiki mu 2003 ubwo yatorerwaga kuba umujyanama w'umujyi wa Saratoga Springs muri leta ya Utah, nyuma aza kuba Meya w'uwo mujyi mu 2010.

CNN ivuga ko mu 2014, Love yanditse amateka ubwo yatorerwaga guhagararira agace ka kane ka Utah mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, aba umugore wa mbere w'umwirabura mu ishyaka ry'Abarepubulika ndetse n'umwirabura wa mbere uhagarariye Utah muri Kongere. 

Mu gihe cye mu nteko, yamenyekanye cyane ku ngingo zirebana no kugabanya imisoro, guteza imbere ubwisanzure bw'abaturage no guharanira ubwigenge bw'abaturage.

Mu ntangiriro za Werurwe 2025, ubwo ubuvuzi bwa kanseri butari bukiri gukora, Mia Love yanditse ibaruwa ifunguye ayita "Icyifuzo cyo Kubaho". 

Iyo baruwa yageze ku mutima w'abantu benshi, aho yagaragaje ibyiringiro bye ku hazaza h'igihugu ndetse n'icyizere cy'uko ibikorwa bye bizakomeza gutanga umusaruro.

Yagize ati: "Nizeye ko muzabona Amerika nziza mu myaka iri imbere, ko muzumva amagambo yanjye mu guhuha kw'umuyaga w'ubwisanzure kandi mukumva ubuzima bwanjye mu muriro w'amahame arambye y'ubwigenge."

Umurage wa Mia Love wabaye ikimenyetso cy'ubutwari n'ubwitange muri politiki y'Amerika, by'umwihariko mu ishyaka ry'Abarepubulika. Guverineri wa Utah, Spencer Cox, yavuze ko Amerika ibuze umuyobozi w'intangarugero kandi ko umurage we uzahora uhumeka mu mitima ya benshi.

Yagize ati: "Mia Love yari inshuti nyayo n'umuyobozi w'intangarugero. Umurage we w'ubwitange uzahora utubera urumuri mu nzira y'ahazaza." Umuryango we watangaje ko bazatangaza gahunda yo kumusezeraho mu minsi iri imbere.

   

Mai Love wabaye umugore wambere w'umwirabura wabaye muri Kongere y'Abarepubulika

 

Utah Spancer Cox






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND