RURA
Kigali

NBA: Oklahoma City Thunder yatsinze Clippers bigoranye naho Houston Rockets irahagarikwa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/03/2025 12:27
0


Shai Gilgeous-Alexander yatsinze amanota 26 afasha Oklahoma City Thunder gutsinda Los Angeles Clippers ku manota 103-101 mu mukino wari ukomeye. Iyi ntsinzi ifashije Thunder gukomeza kuyobora agace k’Uburasirazuba.



Nubwo Gilgeous-Alexander atagize umukino mwiza mu gutsinda, yatsinze imipira yose 11 yateye ya free throws, harimo ibiri ya nyuma yashimangiye intsinzi y’iyi kipe.

Clippers yagerageje kwigaranzura Oklahoma City nyuma yo gutsinda amanota 12 y’ikinyuranya, Kawhi Leonard nawe yatsinze amanota abiri yikurikiranya bishyira ikipe ye imbere hasigaye iminota mike. 

Gusa Alex Caruso yatsinze amanota atatu (three-pointer) hasigaye umunota 1:54, ashyira Thunder imbere kuri 100-99, bigahesha iyi kipe intsinzi ikomeye.

Kawhi Leonard yarangije umukino afite amanota 25 n’imipira 10 yafashe mu nkangara (rebounds), mu gihe James Harden yatsinze amanota 17 ariko ntibyabujije Clippers gutsindwa.

Ku rundi ruhande Denver Nuggets yatsinze Houston Rockets amanota 116-111, bigabanya intera y’amanota hagati yayo ku mwanya wa gatatu mu Burengerazuba bwa NBA.

Nuggets yakinaga idafite MVP wa NBA, Nikola Jokic, wari umaze imikino ine adakina kubera imvune. Iyi kipe yatsinze agace ka gatatu n’amanota 39-22, iyobora ku kinyuranyo cy’amanota 19 mbere y’uko agace ka gatatu karangira. 

Houston Rockets yagerageje kugaruka mu mukino, igabanya ayo manota kugeza kuri atatu, ariko Nuggets yakomeje itsinda umukino.

Jamal Murray yagize umukino mwiza atsinda amanota 39, mu gihe Michael Porter Jr. yatsinze amanota 17 na DeAndre Jordan atsinda amanota 11 na Rebound 15. 

Ku ruhande rwa Rockets, Jalen Green yatsinze amanota 30, naho Alperen Sengun agira triple-double (amanota 17, imipira 14 yafashe, n’imipira 10 yatanzemo imipira ivamo amanota).

Mu Burasirazuba, Cleveland Cavaliers yatsinze Utah Jazz amanota 120-91, isoza imikino ine yari imaze gutsindwa. Jarrett Allen yatsinze amanota 18, Donovan Mitchell atsinda 16, naho Evan Mobley atsinda amanota 11 na 11.

Cavaliers ubu bafite agahigo k’imikino 57 batsinze kuri 14 batsinzwe, bakomeza kuyobora Uburasirazuba barusha Boston Celtics imikino itanu.


Cleveland Cavariers yatsinze Utah Jazz


Oklahoma City Thunder yatsinze Los Angeles Clippers 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND