Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko bagomba gutsinda ikipe ya Mukura VS dore ko umukino yabatsinze kubera ko bari bafite imvune nyinshi.
Kuri uyu wa Gatandatu Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice, kuri Stade Amahoro nibwo ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye Mukura VS mu mukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Mbere y'uko uyu mukino ukinwa, Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko bawiteguye neza aho babizi ko bafite imikino 8 imbere bagatwara igikombe ndetse anizeza intsinzi abakunzi babo.
Ati"Ikipe yiteguye neza, umwuka umeze neza mu ikipe. Turabizi ko dufite imikino 8 kugira ngo tugere ku gikombe, rero gahunda ni ukubara umukino ku mukino kandi intego ni ugutwara igikombe nta kurekura kandi turizeza abakunzi ba Rayon Sports ko ku wa Gatandatu tuzatsinda".
Yavuze ko Mukura VS yabatsinze mu mukino ubanza kubera ko bari bafite imvune nyinshi ndetse avuga ko nta kosa bagomba gukora.
Ati"Mukura VS yadutsinze dufite imvune nyinshi kuko abakinnyi benshi ntabwo bakinnye rero amakosa twakoze ku mukino ubanza turayazi, twarayakosoye turabizi ko tutemerewe gukora ikosa iryo ariryo ryose kugira ngo dutakaze igikombe.
Rero twiteguye neza kandi amakosa yose twakoze twarayakosoye dufite ukwiyemeza kuri hejuru, abakinnyi benshi bameze neza. Ahasigaye ni ahabafana kuza kudushyigikira tukabaha ibyishimo uko babyifuza".
Kevin yavuze ko kumva ko umukino bawujyanye muri Stade Amahoro byamushimishije.
Ati"Kumva ko umukino wajyanwe muri Stade Amahoro, ni ibintu byanshimishije cyane kuko ni Stade nziza, ni Stade tumaze kumenyera,ni Stade ituma abakunzi b’umupira w’amaguru baza bakareba ibyishimo mu kibuga, ni Stade itandukanye n’izindi zose dufite.
Ni Stade navuga ko ku bwanjye irafasha, igafasha abakinnyi kumenya urwego bariho bakigaragaza. Abakinnyi ba Rayon Sports bamaze kuyimenyera, navuga ngo ni ahacu ho kugaragaza ko iyi Stade tuyikwiye dutanga ibyishimo".
Yasabye Abafana ba Rayon Sports kuzajya ku mukino ari benshi bakagaragaza ko ifite abafana benshi ndetse bakuzura Stade Amahoro nk'uko babikoze kuri APR FC.
Ati"Abafana ba Rayon Sports ubutumwa nabaha nuko bagomba kuza ari benshi bakadushyigikira tukaragaza ko dufite abafana benshi kandi turabafite biragaragara nk'uko twabikoze ku mukino wa APRFC tuyuzuza, n’ubu twayuzuza ni ahacu ho kuza bakadushyigikira niba bakeneye igikombe koko".
Kugeza ubu Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 46 mu gihe Mukura VS yo iri ku wa 6 n'amanota 30 gusa ifite umukino w'ikirarane.
Muhire Kevin yavuze ko biteguye gutsinda Mukura VS
TANGA IGITECYEREZO