Umuhanzikazi Shengero Aline Sano wamenyekanye nka Alyn Sano mu muziki, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahawe igihembo cya 15 mu rugendo rwe rw’umuziki mu byatanzwe muri "Women in Leadership Summit & Awards".
Ibi bihembo byari bihataniwe mu byiciro birimo icy'ubuhinzi (Agriculture), kurengera ibidukikije (Conservation & Sustainability), uburezi (Education), guhanga imirimo (Entrepreneuship), guharanira uburenganzira bwa muntu (Advocate for Equality).
Ubuzima (Health & Wellnes), Ubukerarugendo (Hospitality and Tourism), itangazamakuru (Media Maven), 'Innovative Scientist', 'Social Impact', 'Majestic Sportswoman' ndetse na 'Trailblazer in Tech'.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Alyn Sano yavuze ko iki gihembo yahawe ari icya 15 mu myaka 7 ishize ari mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Avuga ko kuba yatwaye iki gihembo mu cyiciro cya "Arts &Culture Excellence Award" mu byatanzwe muri 'Women in Leadership Summit & Awards', ari ikimenyetso cy’uko agomba kugira uruhare mu guteza imbere umwari n’umutegarugori, nk’umwe mu bafite ikamba.
Yagize ati “Ubu maze gutwara ibihembo 15. Kuba rero natwaye igihembo muri Wils Africa byanshimishije cyane, kandi binyereka ko mfite inshingano ku mutwe wanjye zo gufatanya n’abandi mu guteza imbere impano z’abakobwa n’abagore nk’umuntu ufite ikamba ryo kuba ndi mu b’imbere.”
Alyn Sano asanzwe afite ibindi bikombe birimo nk’icyo yatwaye muri Kiss Summer Awards nk’umuhanzikazi mwiza w’umwaka (Best Female Artist), ibihembo bibiri yatwaye muri Isango na Muzika Awards nka ‘Best Female Artist’ na Best Collabo, anafite igikombe yatwaye muri Karisimbi Entertainment Awards, anafite igihembo yahawe na Kaminuza ya Akillah n’ibindi.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye muri Kigali Convention Center, ku wa 21 Werurwe 2025. Mu bandi batwaye ibihembo barimo Amina Niyigena washinze Bookly Africa watwaye igihembo mu cyiciro cya ‘Traiblazer in Tech’, Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Abaturage (BPR Bank Rwanda), Patience Mutesi watwaye igihembo mu cyiciro ‘Outstanding Leadership in Finance’, umunyamakuru Scovia Mutesi watwaye igihembo mu cyiciro cya Media Excellence Award n’abandi.
Ibihembo bya “Women in Leadership Summit & Awards (WILS)” ni igikorwa ngarukamwaka kigamije guteza imbere no guha imbaraga abagore mu nzego z’ubuyobozi.
Binyuze mu mahugurwa, ibiganiro hagati y'abakuru n'abato, ndetse na porogaramu z’ubujyanama, WILS itanga urubuga rwo kuganira, guhanga udushya, no guhindura imitekerereze mu buryo burambye.
Byaherukaga kubera i Kigali, ku wa 14-15 Werurwe 2024, aho byahujwe n’inama n'ibihembo byabereye muri Kigali Convention Center, ari nabwo bwa mbere byari bibereye mu Rwanda. Ibi byari mu rwego rwo kwizihiza uruhare rw'umugore mu iterambere ry'igihugu.
Abagore b'indashyikirwa mu nzego zitandukanye barimo umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver, umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, ndetse na Kalimpinya Queen uzwi cyane mu isiganwa ry’imodoka, bari mu bahataniraga ibi bihembo. Abahatanye bashyizwe mu byiciro 16, birimo ikoranabuhanga, ubukungu, n'ibindi.
Iri huriro ryatanze umwanya ku bagore bo mu nzego zose kugira ngo baganire ku mbogamizi n'amahirwe yo mu buyobozi, bagamije gushimangira uruhare rwabo mu iterambere ry'Afurika.
Ibi bihembo byashimangiye akamaro ko guha abagore umwanya mu nzego zifata ibyemezo, bigaragaza ko ari ingenzi mu iterambere rirambye ry'igihugu.
Ibihembo Women in Leadership Summit & Awards (WILS) bigamije: Gushimangira uruhare rw’abagore mu buyobozi – Bitanga icyubahiro n’ibihembo ku bagore b’indashyikirwa mu nzego zitandukanye.
Gushyigikira iterambere ry’abagore – Binyuze mu mahugurwa, ibiganiro, n’ubujyanama, bifasha abagore gukura mu nzego z’ubuyobozi no guhanga udushya.
Kubaka ihuriro ry’abagore bayobora – Bitanga umwanya wo guhura, gusangira ubumenyi, no gukomeza ubufatanye mu rwego mpuzamahanga.
Gukuraho inzitizi abagore bahura nazo mu buyobozi – Baganira ku mbogamizi zibabangamira no gushaka ibisubizo birambye.
Gushyigikira uburinganire n’iterambere
ry’abagore – Bifasha guhindura imyumvire no guharanira amahirwe angana hagati
y’abagabo n’abagore mu buyobozi n’ubucuruzi. Ni urubuga rukomeye rufasha
abagore kugira ijambo mu iterambere ry’igihugu n’iry’isi muri rusange.
Alyn Sano yatangaje ko yanyuzwe no guhabwa igihembo muri 'Women in Leadership Summit & Awards' acyesha ubuhanzi bwe no guteza imbere umuco
Alyn Sano yavuze ko mu myaka 7 ishize ari mu muziki, amaze kwegukana ibikombe 15
Alyn yavuze ko kwegukana igikombe byamuhaye umukoro wo kugira uruhare mu guteza imbere abagore n'abakobwa
Alyn Sano yaserutse mu myambaro yahanzwe n'inzu y'imideli ya Moshions
Scovia Mutesi washinze ikinyamakuru Mama Urwagasabo yahawe
igihembo mu cyiciro ‘Media Excellence Award’
Ibi bihembo bitegurwa n’umwanditsi w’ibitabo, Iris Irumva
washinze umuryango Lead Access
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FIRE' Y'UMUHANZIKAZI ALYN SANO
TANGA IGITECYEREZO