RURA
Kigali

Cristiano Ronaldo yakomoje kuri Rasmus Hojlund usa n’uwamwihenuyeho

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/03/2025 8:23
0


Cristiano Ronaldo, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, yagize icyo avuga ku buryo rutahizamu wa Denmark na Man United, Rasmus Hojlund, yamwiganye mu kwishimira igitego ku mukino wa mbere wa ¼ cy’irangiza cya Nations League wabereye i Copenhagen ku wa Kane.



Hojlund yatsindiye Denmark igitego cyabahesheje intsinzi ku bitego 2-1 ubwo bakinaga na Portugal, maze yishima atsimbukira hejuru agakomera ibirenge ku butaka, mu buryo buzwi nka "SIIUU" bwa Ronaldo, ibintu byatumye benshi bibaza uko uyu mukinnyi wa Al Nassr CR7 abyakiriye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ry’i Burayi ku wa Gatandatu, mbere y’umukino wo kwishyura uzabera muri Portugal, Ronaldo yatangaje ko nta kibazo na kimwe abifiteho.

Ronaldo yagize ati "Si ikibazo kuri njye. Nzi neza ko atabikoze mu buryo bwo kuntesha agaciro. Kandi si we wenyine ukoresha uko kwishimira igitego ku isi yose. Ndi umuntu utekereza neza kandi mbona ari ishema kubona abandi bakoresha ibyishimo byanjye."

Ronaldo yakomeje avuga ko yishimiye uko Hojlund amufata nk’icyitegererezo, ndetse anifuza kumwereka uko abikora neza mu mukino wo kwishyura ku Cyumweru.

Ati "Ndishimye kuba akunda uko nishimira igitego. Ni ishema kuri njye. Nizera ko ejo (ku Cyumweru) nanjye nzabikora imbere ye. Bizaba ari byiza. Ikindi ni uko twiteguye umukino utaha, kuko Denmark yadutsinze ku mukino wa mbere, ariko ubu ibyo twabishyize inyuma."

Ku rundi ruhande, Rasmus Hojlund yasobanuye impamvu yakoresheje kwishimira mu buryo bwa "SIIUU" bwa Ronaldo, ashimangira ko ari we mukinnyi afata nk’icyitegererezo kuva akiri umwana.

Ati "Byari ku bw’icyitegererezo cyanjye. Sinabikoze nshaka kumusuzugura cyangwa kumutera urwenya. Ni we wagiye agira uruhare runini mu buryo nakunze umupira w’amaguru. Birashoboka ko ari ibintu bisa n’ibivuguruzanya, ariko gutsinda igitego imbere ye no kuri Portugal ni ikintu gikomeye kuri njye."

Yakomeje yibuka uko yamenye Ronaldo bwa mbere, ati: "Ndibuka mu 2009 ubwo yatsindaga igitego kuri coup-franc. Nari ndi ku kibuga kureba uwo mukino, kuva icyo gihe nahise mba umufana ukomeye wa Cristiano."

Mu gihe Portugal izakira Denmark ku mukino wo kwishyura kuri iki Cyumweru, abakunzi b’umupira w’amaguru bazakomeza gutegereza niba Ronaldo azabasha gukorera imbere ya Hojlund ibyo na we yamukoreye, cyangwa se niba uyu musore wa Manchester United azongera kwigaragaza nk’umukinnyi ushoboye ku rwego mpuzamahanga.

 

Crstiano Ronaldo yavuze ko nta gisebo mu kuba Rasmus Hojlund yaramwiganye mu buryo bwo kwishyimira igitego kandi yari amaze gutsinda Portugal

CR7

Uburyo CR7 yishimiramo igitego






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND