Umuraperikazi Angell Mutoni yatangaje ko nyuma y’imyaka 10 ishize ari mu muziki agiye gushyira ku isoko Album ye ya mbere izaba iriho indirimbo zumvikanisha ubuhanga bwe, imibereho yo muri iki gihe, ndetse n’intego ashyize imbere.
Uyu mukobwa asanzwe afite ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ‘Mixtape’ ebyiri, ndetse anafite hanze Extended Play (EP) iriho indirimbo yagiye akoranaho n’abahanzi banyuranye barimo nka Kivumbi King, Kenny K-Shot n’abandi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Angell Mutoni yavuze ko isohoka rya Album atari ikintu cyoroshye, bityo byamusabaga umwanya uhagije kugirango ayitegure. Ati “Album ntabwo ari ikintu mfata nk’ikuntu cyoroshye. Ni ikintu bigusaba gufata umwanya ugategura, ukareba ukuntu uzayisohora, ni inde uzayiha? Ni inde uzayisohora.”
Akomeza ati “Mbere nakoraga EP, nkakora ‘Mixtape’ kwa kundi uba uri kugerageza kwishakisha mu muziki […] Igihe rero nafatiye icyemezo cyo gukora Album ni uko nari mfite n’abantu bamfasha, kugirango tuyikore mbe mfite n’umwanya.”
Yavuze ko isohoka ry’iyi Album rijyanye n’igihe yari yarihaye, kandi iriho indirimbo 12 zavuye mu ndirimbo zirenga 20 yari yakozeho. Angell Mutoni avuga ko muri rusange indirimbo ziri kuri iyi Album zizumvikanisha “aho natangiriye umuziki ndetse n’aho ngeze.”
Akomeza ati “Aho ngeze n’aho nshaka kujya. Ntabwo njya nkunda kuvuga ibintu ngo mbyerure, ariko iyo uyumvise wumva ibyo bintu mba ndi kuvuga. Ntabwo ari urugendo rw’umuziki wanjye gusa, ahubwo ni ubuzima bwanjye busanzwe muri rusange, nibyo navugaga kuri Album.”
Kuri Album, hariho n’indirimbo igaruka ku gukira ibikomere, aho ashaka kuganisha urugendo rw’umuziki we n’izindi. Kugeza ubu, indirimbo zimaze gusohoka kuri iyi Album ni ebyiri, zirimo ‘Bounce’ yakoranye na Kivumbi King, ndetse na ‘Kare.
Album ye yakozweho na ba Producer barimo Muriro, Dizzo Last, Brocker wo muri Kenya n’abandi. Avuga ko ashingiye ku kuntu yakozwe, iyi Album yamutwaye amafaranga menshi n’ubwo atabasha kumenya neza amafaranga yose muri rusange yatanzweho.
Iyi Album ikozweho mu gihe cy’amezi 11. Angell Mutoni avuga ko bafite gahunda yo gushyira hanze iyi Albu mu ntangiriro za Gicurasi, ndetse bari gutegura uburyo bazakora igitaramo cyo kuyimurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki, ariko kandi azanakora ibikorwa bigamije kuyimenyekanisha hirya no hino.
Uyu mukobwa yavuze ko iyi Album igiye gusohoka, mu gihe akizirikana indirimbo yigeze gukorana na Riderman ariko ikaba itarigeze isohoka.
Iyo unyujije amaso mu bihangano bye, bigaragara ko yitaye cyane ku gukorana n’abaraperi bafite amazina muri iki gihe, bari mu kigero kimwe cy’imyaka mu muziki.
Agasobanura ko atirengagije gukorana n’abahanzi bakuru ahubwo bisaba guhuza na buri umwe mbere y’uko bategura umushinga w’indirimbo. Aha, niho avuga ko yigeze kugerageza gukorana indirimbo na Riderman, ariko ntibyakunda.
Angel Mutoni yavuze ko iyi ndirimbo ye na Riderman bayikoze mu 2015. Avuga ko bitewe n’uko atari afite ikipe imufasha mu muziki yagowe no kubona uburyo yakoramo amashusho y’iyi ndirimbo ye na Riderman bituma bidakunda.
Ati “Iyo igihe gishize, hari ukuntu indirimbo iba yataye igihe kuri njyewe. Rero, twahisemo kubirekera aho ngaho, turavuga tuti tuzakora indi, kuva icyo gihe ntabwo twari twayikora. Ariko ndabizi ko iyo duhuye, ni icyubahiro, ni umuntu nemera cyane.”
Yavuze ko imyaka 10 ishize atarongera kugerageza gukorana
indirimbo na Riderman, kubera ko kudahuza umwanya ngo babyaze umusaruro ayo
mahirwe.
Angell Mutoni yavuze ko mu ndirimbo zizaba zigize Album ye
harimo n’iyo yahurijeho Bushali
Angell Mutoni yavuze ko mu 2015 yakoranye indirimbo na
Riderman ariko ntiyabashije gusohoka
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ANGEL MUTONI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KARE' IRI MU ZIGIZE ALBUM YA ANGELLL MUTONI
TANGA IGITECYEREZO