RURA
Kigali

Hamenyekanye impamvu Arsenal yahisemo kugurisha Thierry Henry wari uyifatiye runini muri FC Barcelona

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/03/2025 18:57
0


Uwahoze ari umuyobozi wa siporo mu ikipe ya Arsenal, Keith Edelman yasobanuye ko impamvu bahisemo kugurisha Thierry Henry muri FC Barcelona wari amaze kuba nka Kevin De Bruyne w'iki gihe muri Manchester City.



Thierry Henry yari umwe mu bakinnyi bakomeye bari muri Arsenal yatwaye igikombe idatsinzwe muri 2004. Uyu mukinnyi wari umwe mu badasanzwe batozwaga na Arsene Wenger byaje kurangira muri 2007 agurishijwe muri FC Barcelona kuri miliyoni 16 z'Amapawundi.

Uwari umuyobozi wa siporo muri icyo gihe mu ikipe y'abarashi, Keith Edelman aganira na The Sun yasobanuye impamvu bahisemo kugurisha uyu munyabigwi ukomoka mu Bufaransa aho yavuze ko babikoze kubera ko umuvuduko w'uyu mukinnyi wari umaze kugabanyuka kandi ari wo yari ashingiyeho mu kwitwara neza.

Yagize ati "Impamvu Thierry yagiye ni uko yatakaje umuvuduko. Umukino we ahanini wasangaga ushingiye ku muvuduko. Niba rero utakaje umuvuduko uba upfuye. Twabonye amafaranga kuri we nubwo yari mu ntangiriro yo kujya hasi".

Keith Edelman yamugereranyije nka Kevin De Bruyne w'iki gihe muri Manchester City. Yagize ati: "Yari ameze nka Kevin De Bruyne. Byari kuba byiza iyo Manchester City imugurisha amafaranga menshi mu mpera z'umwaka ushize? Cyangwa kumugumana ukamushyira mu bibazo akomeza gukina iyi shampiyona ni byo byiza?.

Yavuze ko impamvu Arsenal itarongera kwitwara neza cyane nyuma yo gutwara Premier League ya 2004 idatsinzwe ari ukubera ko gusimbuza abakinnyi b'amazina manini bigora ndetse bigasaba amafaranga menshi nka Manchester City.

Ati: "Uramutse ufite amafaranga atagira imipaka, nk'uko Manchester City itawufite, ushobora gukomezanya ikipe by'igihe kirekire. 

Gusimbuza abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru biragoye cyane. Kandi buriya kugira ngo ugire icyo wegukana bisaba kuba ufite abakinnyi benshi bo ku rwego rwo hejuru. Ariko iyo bageze mu za bukuru, biragoye cyane kubasimbuza. Arsenal yari ifite amahirwe menshi kuko yari afite Thierry Henry, Patrick Vieira na Robert Pires".

Thierry Henry yakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu 1998 kugeza muri 2007, ayikinira imikino 254 atsindamo ibitego 174 ndetse anatwarana nayo ibikombe 2 bya Premier League.

Arsenal yahisemo kugurisha Thierry Henry muri FC Barcelona nyuma y'uko umuvuduko we wari umaze kugabanyuka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND