Rutahizamu wa Super Eagles na Atalanta, Ademola Lookman, yatangaje ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ari ikipe ikomeye mbere y’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 uzahuza ibihugu byombi kuri uyu wa Gatanu.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yageze i Kigali ku wa Mbere ari kumwe na bagenzi be barimo William Troost-Ekong, Calvin Bassey, Ola Aina na Alex Iwobi.
Kuva yagera mu Rwanda, Lookman yakoranye imyitozo yose
n’ikipe ye y’igihugu, yitegura uyu mukino ufatwa nk’ugomba gutsindwa ku ruhande
rwa Nigeria kugira ngo irusheho kugira icyizere cyo kubona itike y’Igikombe
cy’Isi.
Mbere y’uyu mukino, Lookman yavuze ko Nigeria
izakina n’ ariko Amavubi nayo Amavubi yiteguye kandi azaba atoroshye. Ati “Turiteguye, dutegereje
umukino wa Gatanu. Tugomba kujya mu kibuga tugakina dushyizeho ingufu no
kugerageza gushyira umukino ku ruhande rwacu kugira ngo tugire igihe cyiza.”
Yongeyeho ati: “Tuzi neza ko u Rwanda ari ikipe nziza. Tuzi ko
ari abakinnyi bakomeye, ariko ku iherezo ry’umukino, icyo tugomba gukora ni
ukwitaho umukino wacu no gushaka uko tubatsinda.”
Lookman kandi yavuze ko kongera guhura na
bagenzi be nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Afurika ari ishema
rikomeye kuri we.
Ati “Ni ishema rikomeye. Ni umugisha n’icyubahiro kuba
ndi mu bakinnyi batoranyijwe begukanye iki gihembo, nk’uko byagenze kuri
mugenzi wanjye Osimhen umwaka ushize. Ni ikintu cy’agaciro kanini ku buzima
bwanjye.”
Nigeria ifite amanota atatu gusa mu mikino ine ya mbere yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, bivuze ko nta yandi mahitamo uretse gushaka insinzi kuri uyu wa Gatanu.
Nyuma y’uyu mukino uzabera kuri
Stade Amahoro i Kigali, Super Eagles izakira Zimbabwe mu mujyi wa Uyo ku wa
Kabiri, tariki 25 Werurwe, mu wundi mukino ukomeye.
Lookman yavuze ko bagomba gukina nk’ikipe,
kuko bafite intego imwe yo gutsinda. Ati “Ikipe ifite abakinnyi beza, abakinnyi bafite
ubushobozi buhanitse. Twese dufite intego imwe (gutsinda), kandi
icyo ni ingenzi. Turakorera hamwe nk’ikipe, kandi
uko dufatanyije ni byo bizatugira ikipe itsinda.”
Lookman yashimye urwego rw'Amavubi
Lookman ni umunya Nigeria ukomeye ukinira Atalanta mu Butaliyani
Nigeria mu myiteguro ikomeye yo gukina n'u Rwanda
Ademola Lookman yacyeje Amavubi
TANGA IGITECYEREZO