Umuraperikazi Angell Mutoni wamamaye mu bihangano bitandukanye, yatangaje ko guhura na John Legend byari amahirwe akomeye ku bahanzi nyarwanda, ashimangira ko abatarabonanye na we bahombye amasomo akomeye uyu muhanzi mpuzamahanga yabahaye mu gihe kigera ku minota 5’ bamaranye mbere y’uko ajya ku rubyiniro.
John Legend yataramiye bwa mbere i Kigali, ku wa 21 Gashyantare 2025 mu gitaramo cy’amasaha arenga abiri n’igice yakoreye mu nyubako ya BK Arena, abisikana n’umuhanzikazi Bwiza wo mu inzu ifasha abahanzi bya muzika ya Kikac.
Hagati mu gitaramo, yavuze ko yashimishijwe no gutaramira mu Rwanda, ndetse rwabaye urugendo rudasanzwe kuri we, kuko byari n’ubwa mbere ataramiye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Yavuye i Kigali yerekeza mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, ku wa 25 Gashyantare 2025. Mbere y’uko ava i Kigali ariko, yanasuye Ingagi zo mu Birunga ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen Banasura ibice bitandukanye byo mu Majyaruguru.
Mu butumwa aherutse gutambutsa ku rubuga rwa Instagram, Johh Legend yagaragaje ko yanyuzwe n’ibihe by’ingenzi yagiriye mu Rwanda ari kumwe n’umugore we.
Mbere y’amasaha macye ngo ataramire Abanyarwanda n’abandi bo mu bihugu bitandukanye bari bitabiriye igitaramo cye, John Legend yari yateguriwe umwanya wo guhura n’abahanzi bo mu Rwanda 17, ariko batatu barimo Nel Ngabo, Juno Kizigenza, Angel Mutoni ndetse na Ishimwe Clement washinze Kina Music nibo babashije guhura na John Legend.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Angell Mutoni uri mu bahuye na John Legend yavuze ko we n’abandi bahanzi bagize amahirwe yo kuganira nawe, babonye uburyo ari umuntu ufite ubumenyi n’ubunararibonye bwagutse mu muziki.
Uyu mukobwa watangiriye umuziki mu ndirimbo ‘Up’, yavuze ko muri iyo nama, John Legend yabaganirije ku ngingo zitandukanye, zirimo uko umuhanzi yaguka ku rwego mpuzamahanga, uko yakora umuziki w’umwimerere kandi ugakundwa, ndetse n’uruhare rw’imikoranire hagati y’abahanzi mu kuzamurana.
Uyu muraperikazi yavuze ko we na bagenzi be bamaranye na John Legend iminota itanu, ariko ngo muri icyo gihe gito babashije kumuvomaho ubumenyi bw’ingirakamaro.
Yagize ati “Ntabwo twaganiriye igihe kirekire, urabizi iyo umuhanzi yitegura kujya kuri ‘Stage’ niho bigenda. Twaganiriye nk’iminota itanu. Muri iyo minota rero yari ari kutubaza ku buhanzi bwacu, atubaza ati mwese muri abahanzi, turamusubiza, noneho turi kuganira y’uko yageze mu Rwanda agiye gutaramira abantu, atubaza indirimbo twebwe dushaka kumva mu gitaramo cye, kuko icyo gihe yari agiye kwitegura ngo ahite agenda, maze atubwira ko yishimiye kuba ari mu Rwanda, ko yabonye ari heza, ko ataragira umwanya wo kuhareba neza, kuko nibwo hari akihagera […] Nibwo twaganiriye, ubundi ahita agenda.”
Angell Mutoni yavuze ko yamenye amakuru y’uko hari abandi bahanzi bagombaga guhura na John Legend ariko ko atari azi umubare wabo cyangwa se amazina yabo.
Uyu mukobwa yavuze ko guhura na John Legend ari inzozi zabaye impamo, kandi ashingiye ku kuntu yakoze igitaramo cye ‘byari ibintu byiza cyane by’agatangaza’.
Yashimangiye ko kuba hari abahanzi batahuye nawe, hari ibyo batabashije kumva abyivugira, cyangwa se no kumubona abikora. Ati “Twabonye ko ari umuntu ufite ubumenyi, kandi ukora ibintu bye mu buryo bw’umwuga, ufite umugambi mu byo akora. Mvuze ku gitaramo cyane cyane, niho narebye.”
“Nari mbizi ko ari umuhanzi ukora neza ‘Perfomance’ rwose ararenze, ariko kubibona ‘Live’ nibyo byatumye mvuga ngo ibi ngibi birashoboka, natwe twabigeraho, kandi bigatera imbaraga benshi. Kubera ko ukuntu bategura ‘Stage’, abahanzi bari kuri ‘Stage’ ukuntu bose bahuza, ni ibintu by’akamaro kuri twebwe nk’abahanzi bakora ‘Performance’.
John Legend ni umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro n’abantu batandukanye, barimo n’abahanzi. Icyakora, abenshi mu bari biteze kuzabona uyu muhanzi, ntibabashije kubona amahirwe yo kumwegera cyangwa kumuganiriza.
Angell Mutoni nk’umwe mu baraperikazi bafite izina rikomeye mu Rwanda, yakomeje gushimangira ko inama nk’izi ari ingenzi ku bahanzi nyarwanda, kuko zibafasha gukura no kumenya uko bakwiteza imbere mu ruhando mpuzamahanga.
Angell Mutoni ni umwe mu baraperikazi bakomeye mu muziki nyarwanda. Yatangiye umuziki mu myaka ya 2010, akora injyana ya Hip-Hop ifite umwimerere, aho yibanda ku butumwa bwimbitse n’ubuvanganije n’imitoma.
Uyu muraperikazi yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ze nka Let It Be, Rider, n’izindi zirimo ‘Bounce’ yakoranye na Kivumbi King aherutse gushyirahanze, n’izindi nyinshi zagaragaje ubuhanga bwe mu mirapire.
Afite umwihariko wo gucuranga gitari, kandi azwiho ubuhanga mu guhanga amagambo y’indirimbo afite imitekerereze iremereye. Yagiye agaragara ku bitaramo bikomeye, birimo Kigali Up, I Am Hip-Hop, ndetse no mu bindi bikorwa by’ubuhanzi mpuzamahanga.
Muri rusange, Angell Mutoni ni umwe mu bahanzi b’abagore barimo
gukora Hip-Hop mu buryo bwihariye, akaba umwe mu babashije kwigarurira abakunzi
b’iyo njyana mu Rwanda.
Angell Mutoni
yatangaje ko ibiganiro bagiranye na John Legend byibanze cyane ku kubabwira
uburyo bakwiye gukoramo umuziki wabo
Ku wa 21 Gashyantare 2025, John Legend yakoreye igitaramo cy’amateka
mu Rwanda kitabiriwe n’abantu bo mu bihugu 41 barenga ibihumbi umunani
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ANGEL MUTONI
">KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA ANGELL MUTONI NA KENNY K SHORT
">VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO