RURA
Kigali

Edinburgh izakira itangizwa rya Tour de France 2027

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/03/2025 11:57
0


Ku nshuro ya mbere mu mateka, amarushanwa ya Tour de France y’abagabo n’ay’abagore azatangirira mu gihugu kimwe hanze y’u Bufaransa, aho mu 2027 u Bwongereza buzakira ibi birori bikomeye by’umukino w’amagare.



Umujyi wa Edinburgh muri Scotland ni wo uzakira Grand Départ y’irushanwa ry’abagabo. Mu gihe ibice irushanwa ry’abagore rizanyuramo ndetse n’umujyi uzakira itangizwa ryaryo bizatangazwa mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Mu bagabo Tour de France yamaze gukinirwa mu Bwongereza inshuro enye mbere, mu 1974, 1994, 2007, na 2014. Mu 2014, ibice byakiniwe mu Bwongereza byakurikiranywe n’abantu basaga miliyoni 4.8 bari ku mihanda, bigaragaza uko iri rushanwa rikundwa cyane.

Mu 2023, Scotland yari yakiriye shampiyona y’isi ya UCI mu mukino w’amagare, aho abantu basaga miliyoni imwe bayikurikiranye mu minsi 11. 

Abategura iri siganwa bavuga ko kuzana Tour de France mu bwami bw’abongereza bizafasha Guteza imbere siporo binyuze mu gukangurira abantu gukunda umukino w’amagare, Kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku magare, Kwagura ubukungu no gufasha imiryango gutera imbere no Gushyigikira abagore mu mukino w’amagare, aho Tour de France Femmes izakinirwa mu bwami bw’abongereza ku nshuro ya mbere.

Guverinoma y’u Bwongereza, Scotland, na Wales zagize uruhare rukomeye mu gutegura iri siganwa, ku bufatanye na British Cycling na UK Sport.

Minisitiri w’Intebe wa Scotland, John Swinney, yavuze ko kwakira Tour de France ari icyubahiro gikomeye ku gihugu cye. Yagize ati: “Tuzakira rimwe mu marushanwa akomeye kandi azwi cyane ku isi. Scotland ni ahantu heza ho kwakirira ibirori nk’ibi bikomeye.”

Minisitiri ushinzwe umuco mu Bwongereza, Lisa Nandy, yavuze ko kwakira Tour de France Femmes ku nshuro ya mbere ari amahirwe yo guteza imbere umukino w’amagare mu bagore. Yagize ati: “Bizaba ari amateka mashya kandi bizafasha kugabanya inzitizi zibangamira abagore n’abakobwa mu kwinjira mu mukino w’amagare.”

Umuyobozi mukuru wa Tour de France, Christian Prudhomme, yavuze ko Edinburgh ari umujyi ufite ubwiza buhebuje, kandi ko uzatanga amashusho meza cyane azafasha gukundisha iri siganwa abatuye isi yose.

Tour de France mu bagayo yatangiye mu 1903. Abongereza batwaye iri rushanwa ni Bradley Wiggins (2012), Chris Froome (2013, 2015, 2016, 2017), na Geraint Thomas (2018). 

Tour de France Femmes (irushanwa ry’abagore) ryatangiye mu 2022, Mu 2024, irushanwa ry’abagore ryatangiye hanze y’u Bufaransa bwa mbere, muri Rotterdam. Mu 2026, Tour de France izatangirira i Barcelona.

Umuyobozi wa Tour de France, Christian Prudhomme, yavuze ko amashusho y’indege azerekana ubwiza bwa Edinburgh na Scotland, bikongera uburyo iri siganwa rikurikirwa ku isi.

Ati “Muri Tour de France, amashusho atangwa n’indege (helicopter shots) ni ingenzi cyane. Edinburgh na Scotland bizatanga ishusho nziza izafasha iri rushanwa gukomeza gukundwa.”

Muri make, 2027 izaba ari umwaka w’amateka mu mukino w’amagare, kuko Tour de France izaba ikinwa mu bwami bw’abongereza ku nshuro yayo ya mbere mu buryo buhuje irushanwa ry’abagabo n’abagore.

 

Tour de France ya 2027 ifite umwihariko ko abagabo n'abagore bazahurira mu bwami bw'abongereza

Tour de France ya 2027 izatangirira mu gace ka Edinburgh muri Scotland






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND