RURA
Kigali

Birinda indwara zirimo na kanseri! Akamaro ko kwiyiriza ku buzima bwa muntu

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:20/03/2025 11:28
0


Abahanga bagaragaza ko kwiyiriza ubusa ari ikintu buri wese aba akeneye mu buzima bwe, kuko birinda indwara zinyuranye usanga akenshi iyo zigufashe amahirwe yo gukira aba ari make cyane.



Bisanzwe bizwi ko Abasilamu bo biyiriza iminsi 30 mu gisibo cya Ramadhan bijyanye n’amahame y’idini, gusa ku bagira indi myemerere usanga kuba umuntu yakwirirwa atariye byaba byatewe n’uko yabuze ibyo kurya cyangwa bigaterwa n’indi mpamvu atari we wabishatse.


Gusa abahanga bagaragaza ko kwiyiriza ari ikintu cyiza cyane ku mubiri wa muntu, kuko byagufasha gushyira umubiri wawe ku murongo, bityo ugaca ukubiri n’indwara nyinshi zashoboraga kukuzahaza mu gihe kiri imbere.


Reka turebe ibyiza byo kwiyiriza mu mibereho ya muntu, twifashishije urubuga healthline.com


1.Bishyira ku murongo isukari mu mubiri.


Inyigo yakozwe mu 2023, yagaragaje ko kwiyiriza iminsi byibuza itatu mu cyumweru, byagufasha kwirinda diabete yo mu bwoko bwa 2.


2.Abahanga kandi bagaragaza ko uku kwiyiriza bifasha umubiri gushyira ku murongo umuvuduko w’amaraso no kugabanya ‘cholesterol’ mu mubiri.


Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020, bwagaragaje ko indwara z’umutima arizo zihitana abantu benshi ku Isi. Gusa kugenzura uburyo bw’imirire bifasha ibyo twabonye hejuru, ni nabyo byakurinda izi ndwara z’umutima.


Byongera imikorere y’ubwonko.


Inyigo zakozwe mu 2018 na 2021, zagaragaje ko kwiyiriza bifasha kongerera ubudahangarwa ingingo zinyuranye zigize ubwonko, bituma ubwonko bukora neza cyane.


Muri rusange abahanga bagaragaza ko kwiyiriza ari bumwe mu buryo bwakurinda indwara za diabete, kanseri, umubyibuho ukabije, bikongera imisemburo ndetse bikaba byagufasha kongera imyaka yo kubaho(lifespan) bijyanye n’ibi bibazo byose waba wirinze.


Umuntu ashobora kwiyiriza umunsi wose ku buryo na ninjoro atarya, cyangwa akiyiriza ku manywa gusa yagera ninjoro akarya. Gusa mbere yo gutangira kwiyiriza umuntu agirwa inama yo kubanza kujya kwa muganga bakabanza kureba ku buzima bwe, kuko hari igihe ushobora gusanga ufite uburwayi butakwemerera kwiyiriza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND