RURA
Kigali

AS Kigali WFC ifite umuterankunga mushya yatsinzwe na Police WFC bitunguranye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/03/2025 7:12
0


Ikipe ya AS Kigali y’abagore yatsinzwe n’ikipe ya Police WFC mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro.



Kuwa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025 ni bwo hakimwe imikino ibanza ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro 2025 mu cyiciro cy’abagore, imikino yabereye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Kuri Kigali Pele Stadium, As Kigali WFC yari yakiriye Police WFC, umukino warangiye Police WFC itsinze ibitego 2-1 As Kigali WFC.

Ku munota wa 45 hongeweho iminota 2 kugira ngo igice cya mbere cy’umukino kirangire As Kigali yatsinze igitego gifungura amazamu cyatsinzwe na Umwaliwase Dudja. Ndetse amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-0 bwa As Kigali.

Nyuma yuko amakipe avuye mu karuhuko, As Kigali yakomeje kwataka ishaka igitego cyiyihesha umutekano wo kwizera intsinzi ariko ntibyabahira kuko uburyo bwinshi bwagiye buboneka mu mukino rutahizamu wa As Kigali WFC Usanase Zawadi ntiyabubyaza umusaruro. 

Police WFC yaje kubona ibitego 2 byayihesheje intsinzi ndetse umukino urangira As Kigali iwutakaje. 

Umukino wo kwishyura uzaba tariki 26 Werurwe 2025, aho ikipe ya Police WFC ariyo izakira umukino. 

Uko indi mikino ya 1/4 ibanza yagenze

Rayon Sports WFC 5-1 Forver Girls 

Indahangarwa 12- 0 Gatsibo WFC 

Muhazi WFC 1-1  Kamonyi WFC  

Imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki 26 Werurwe 2025

Umutoza wa Police WFC yatangaje ko yiteguye gusezerera ikipe ya As Kigali kuko ngo itamutsindira mu rugo 

Ikinyobwa cya Be One Gin ni cyo kigiye kujya gitera inkunga ikipe ya As Kigali by'umwihariko ku mikino yakinnye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND