RURA
Kigali

Imibu ikunda cyane amaraso yo mu bwoko bwa O - Ubushakashatsi

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:19/03/2025 17:00
0


Ubushakashati bwakozwe na Dr. Yoshikazu Shirai na bagenzi be bo muri Kaminuza ya Pest Control Technology mu Buyapani, bwagaragaje ko amaraso yo mu itsinda rya O (Group O) akurura imibu incuro zikubye Kabiri ugereranyije n’andi maraso.



Bisanzwe bizwi ko amaraso ya muntu agabanyije mu matsinda ane ariyo A, B, AB na O, yose agenda abamo ibice bibiri bigabanywa bitewe n’icyitwa rhesus aho ushobora kugira - cyangwa +.

Ubu bushakashatsi bwa Dr. Yoshikazu Shirai bwakozwe mu 2004, bwemeza ko amaraso yo mu itsinda O ariyo akundwa n’imibu cyane kurusha ayandi, hagakurikiraho ayo mu itsinda rya B.

Dr. Yoshikazu si we wenyine wakoze ubushakashati bugamije kureba amaeaso akurura imibu cyane kurusha andi, kuko urubuga healthline.com ruvuga ko hari ubwakoze mu 1974 ndetse n’ubundi bwakozwe mu 2019, bwose bwemeza ko imibu yishimira amaraso yo mu itsinda rya O kurusha andi yose.

Usibye amaraso, abahanga bavuga ko hari ibindi bintu bishobora gutuma umuntu akurura imibu kurusha bagenzi be. Harimo nko kuba umugore utwite akurura imibu kurusha udatwite, inzoga, ibara ry’imyambaro wambaye (cyane umukara), kuba ushyushye, ndetse ngo hari n’abantu bahumurira imibu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND