RURA
Kigali

Ubayeho utishimye waba iki?

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:19/03/2025 8:01
0


Abantu bose bakora amanywa n’ijoro bafite intego imwe gusa ‘Kwishima’ n’ubwo ariko bose batagera kuri iyo ntego.



Umuntu ubyuka akajya gukora cyangwa se ubyuka ashaka akazi, bombi baba bakora ibikorwa bitandukanye ariko intego yabyo ari ugushaka ibyishimo byaba iby'ako kanya cyangwa iby’ibihe bizaza.

Iyo umuntu aguze imodoka aba ashaka kwishimira kugenda mu modoka kandi nziza, uguze moto aba ashaka kwishimira kugenda kuri moto, ubasha kubona aya moto nawe yishimira ko atagenda n’amaguru mu gihe ugenda n’amaguru yishimira ko atabwiriwe.

Ibintu abantu bakenera, byose bigaruka ku kwishakira ibyishimo mu buryo butandukanye. Ariko se, ubayeho utishimye waba iki?

Jill Biggins Gerbracht yaranditse ati “Ndizera ko twese twemeranya y’uko kwishima bishimisha”. Yakomeje agaragaza uburyo kwishima bitadufitiye akamaro twebwe ubwacu ahubwo n’abo tubana mu buzima bwa buri munsi.

Kuba umuntu abayeho yishimye we ubwe, bituma n’abo bari kumwe bishima kuko ibyo akora byose biba bitekanye kandi akabikorana urukundo. 

Ibaze umuntu akubwiye ngo ‘Tanga icya cumi’ ubizi neza ko umaze iminsi 4 utarya kandi nta masengesho urimo? wamusubiza ute? Ibaze abikubwiye wishimye, wariye uhaze.

Iyo wishimye, umubiri wawe usohora endorphins, serotonin, na dopamine, izi zikagabanya stress no kurinda umubiri kwangirika. Ku rundi ruhande, stress ihoraho ituma hasohoka cortisol, umusemburo ushobora guca intege ubudahangarwa bw’umubiri.

Bitari ibyo, Ibyishimo bituma umubiri ukora abasirikare barwanya indwara (antibodies) n’uturemangingo twera (white blood cells) dufasha mu kurwanya indwara.

Ukunze kumva ngo ‘Guseka byongera iminsi yo kubaho’ bigaragaza ko ibyishimo bituma umuntu agira ubuzima bwiza haba ari muri uko gukora abasirikare barinda umubiri no kongera imisemburo mu mubiri bigatuma umuntu aramba.

Uramenye! Ntuzabeho utishimye kuko ubigize intego, ubuzima bwawe bwaba buri mu kaga ndetse akaba ari ni inzira nziza igusubiza mu gitaka nk’uko byanditswe ko umuntu azasubira mu gitaka yavuyemo.

Hari indwara nyinshi wahita urwara mu gihe waba ubayeho utishimye. Izo ndwara zirimo;

Indwara z’umutima: Stress ihoraho ishobora gutera umuvuduko w’amaraso, ikongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima, nka stroke cyangwa attack cardiaque cyangwa se kongera ibyago byo kugira cholesterol nyinshi.

Indwara zo mu bwonko: Kubaho utishimye bishobora gutera kwibagirwa vuba, kwiyumva nk’udafite agaciro, ndetse bikaba intandaro ya Alzheimer (Indwara yo mu bwonko)

Indwara zo mu rwungano rw'ubudahangarwa: Iyo umuntu abayeho nta byishimo, bituma abasirikare mu mubiri we badakorwa nk’uko bisanzwe.

Indwara z’igifu: Agahinda n’umunabi bishobora gutuma aside nyinshi zikora mu gifu, bikavamo indwara zifata igifu nk’ibisebe mu gifu (ulcers).

Indwara z’imitsi n’amagufa: Kubaho utishimye bishobora gutera ububabare bw’umugongo n’umutwe bitewe n’igitsure (tension) mu mitsi. Bishobora kandi gutuma amagufa yoroha, bikongera ibyago byo kugira arthritis cyangwa osteoporosis.

Ni ngombwa ko umuntu abaho yishakira ibyishimo cyane ko buri kintu cyose ukoze, cyose kiba kigamije kwishakira ibyishimo haba muri ako kanya cyangwa se igihe kizaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND