Nyuma y’imyaka myinshi y’urushako rwiza, bahisemo buri umwe kwemerera mugenzi we kugira inshuti ku ruhande kabone n'ubwo baryamana. Ibi byakozwe kugira ngo bongere imbaraga mu rukundo rwabo, kuko bombi bari abakunzi ba mbere bakaba batarigeze bagira abandi bakunzi ku ruhande.
Michelle, umugore w’imyaka 42, yavuze ku rugendo rubabaje nyuma yo gufungura urugo rwe n’umugabo we George, w’imyaka 38. Bombi bari barashakanye mu 2007, nyuma yo gukundana kuva mu mashuri yisumbuye.
Michelle na George bahuriye ku ishuri mu 2000, bakaba barabanje kuba inshuti mbere y’uko urukundo rwabo rutangira gusagamba, bikarangira basezeranye mu 2007 nkuko Michelle yabitangarije Mail Online.
Nyuma y’igihe gito, bibarutse umwana wa mbere. Avuga ko imyaka bamaze babana mbere yo gufungura urugo rwabo, yari iy’ubumwe n’urukundo rwinshi, kugeza ubwo umwana wabo yajyaga kwiga kaminuza mu 2022.
Michelle avuga ko byatangiye neza, buri wese afite umudendezo wo gusohokana n’abandi. Ariko ibintu byaje guhinduka ubwo George yatangiraga gukundana n’umukozi bakoranaga witwa Emma, w’imyaka 25. Uko iminsi yashiraga, Emma yahindutse umuntu wigaruriye George ndetse anafata Michelle nk’umukozi wo mu rugo.
Mu cyumweru gishize, George na Emma bamubwiye ko bategereje kwibaruka umwana, maze basaba Michelle kuzafata inshingano zo kumurera.
Emma yamusobanuriye ko atazabona umwanya wo kwita ku mwana kubera akazi ke, bityo Michelle akaba ari we uzaba ariwe umurerera, akanaba umukozi wo mu rugo igihe Emma azaba yibera mu nzu yabo.
Michelle avuga ko yumvise ashenjaguwe n’ipfunwe, yibaza uko azabaho asigaye ari umukozi w’umugore w’umugabo we. Aracyafite impungenge ku cyemezo azafata, kuko kureka urugo rwe bishobora kumusiga nta mutekano, ariko kuguma yo bivuze kwemera izo mpinduka.
Asaba abandi bagore gutekereza inshuro nyinshi mbere yo kwemera ingo zifunguye. Ati: “Nta gihe cyiza cyo gufungura urugo. Nubwo byaba byumvikana neza, ibyiza ni ukwirinda.” Iyi nkuru yerekana ingaruka zishobora kuva mu byemezo bikomeye ku mibanire y’abashakanye, bisaba ubushishozi.
TANGA IGITECYEREZO