RURA
Kigali

U Rwanda rwahagaritse umubano warwo n’u Bubiligi, Abadipolomate babwo bahabwa amasaha 48

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/03/2025 13:40
0


U Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano warwo n’u Bubiligi, ruha amasaha 48 Abadipolomate babwo yo kuba bavuye mu gihugu.



Minisiteri y'Ububanyi n’Amahanga y'u Rwanda niyo yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere binyuze mu itangazo yashyize hanze.

Muri iri tangazo yavuze ko Uyu munsi Guverinoma y'u Rwanda yamenyesheje Guverinoma y'Ububiligi icyemezo yafashe cyo guca umubano w’ububanyi , bikaba bigomba guhita bitangira gukurikizwa .  

Rikomeza rivuga ko iki cyafashwe nyuma yo gusuzuma neza ibintu byinshi bifite aho bihuriye n'Ububiligi birimo ukubeshya.  

Iri tangazo rigaruka ku kuntu u Bubiligi bwagiye bwangiza u Rwanda  binyuze mu ntamba yo muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bukaba bukomeje kuruhimbira ibinyoma.

Rivuga ko kandi iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera inyungu z'u Rwanda ndetse ko Abadipolomate bose b'u Bubiligi bari mu Rwanda bagomba kuba bahavuye mu masaha 48.

Riti: "cyemezo cy'uyu munsi kigaragaza ubushake bw'u Rwanda mu kurengera inyungu z’igihugu n'icyubahiro cy'Abanyarwanda, ndetse no kubahiriza amahame y'ubusugire, amahoro, no kubahana.

Abadipolomate bose b'Ababiligi mu Rwanda basabwa kuva mu gihugu mu masaha 48. Mu rwego rwo kubahiriza Amasezerano y'i Vienne, u Rwanda ruzarinda amazu, umutungo ndetse n’ububiko bw’ubutumwa bw’ububanyi n’amahanga bw’u Bubiligi i Kigali".

Ibi bije nyuma yuko ku munsi w'ejo aribwo Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza u Bubiligi bushinja u Rwanda guteza intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko inkomoko y'ibyo byose ari bwo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND