Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame yagarutse ku batifuriza ibyiza u Rwanda yerekana ko nta mpamvu yo gukubitwa umusaya umwe ngo utege undi ko ahubwo ugomba guhaguruka ukirwanaho.
Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025 muri gahunda yo kwegera abaturage hirya no hino mu gihugu aho yabereye mu mujyi wa Kigali muri BK Arena.
Perezida Kagame yerekanye uko u Bubiligi bwagiye kubwira Isi yose ngo ifatire ibihano u Rwanda ndetse yerekana uko ibyo bikwiye kubatera isoni.
Ati" Bakagenda bakajya i Kinshasa bagatunga urutoki u Rwanda, bakavuga ko baza kurufatira ibihano kandi bagiye kubwira Isi yose kubikora ku Rwanda.Ariko se wowe nta soni ugira,isoni aho zikwiye gutangirira guhamagarira Isi yose guteranira ku Rwanda? Koko? U Rwanda uko rungana?
Twebwe twicaye aha tugateranirwaho n’Isi yose? Ibyo ntibikwiriye kuba bitera isoni abantu bamwe? Baturetse ko dushaka kubaho uko dushaka kubaho, baduhaye amahoro? Tugiye kuzira ko tungana nabo ariko ko bo bafite ahandi bavugira haturuta?”.
Yavuze ko u Bubiligi bwahereye Rwanda kera, ati"Ariko baduhereye kera, na mbere y’iyi ntambara cyangwa igitangira, ndetse tukabiyama, tukabirengagiza, tukareba hirya, barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, ngo hari ukuntu ashobora kuba atakoreye neza Congo ariko tukababaza tuti muri bande, mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba abantu? Abangagaba? Turaza kubibibutsa neza ko atariko bimeze”.
Perezida Kagame yavuze ko baraza guhangana nabo, arabateguza ndetse ateguza n'Abanyarwanda ko bagomba kuba Abanyarwanda.
Ati “Mu buryo bwacu butari bwinshi cyane, turaza guhangana nabo. Ndavuga abo birirwa batwiruka inyuma, badukoronga, ariko twebwe aba batunanira? Hari ibintu byacu bimwe baza kugomba kwigomwa, bakaduha amahoro, ariko ubwo ndabivuga mbateguza, ariko nteguza namwe Abanyarwanda, ngo iyi myaka yose turi muri uru rugamba rwo kubaka igihugu cyacu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi. Abanyarwanda bitarajyamo, ko bakwiririye kuba bo, kuba Abanyarwanda, tudakwiriye kuba aba bandi badukolonije, rwose tukabiyuhagira''.
Ubu ndababwira nta kantu ndi busige rwose ariko kandi niyo nzira turimo yo kuba twebwe ntabwo twaba abandi,tukabana n’abantu tugahana Amahoro, tukikorera ibyo tugomba gukora biduteza imbere, tukaba aribyo dushyira imbere yacu rwose niko mbyumva, sinzi niba hari undi ubyumva ukundi".
Yakomeje agira ati"Abanyarwanda tugashyira hamwe tukumva inzira yacu itwubaka ibitekerezo bitandukanye, bikajya hamwe bigakorera igihugu cyacu hanyuma tugahangana n’abashaka kudusenya. Kandi ndagira ngo mbabwire ko biravuna kuba uko ushaka kuba. Ni nk'uko kubohora iki gihugu byavunnye abantu ndetse abandi batanze icyo umuntu agira gihenze kurusha ibindi(ubuzima). Si numva rero ko bizageraho abantu bakaba bananiwe bakavuga ngo reka dushake ibyoroshye ni ya nzira biraza kutuvuna".
Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi bukomeje kotsa igitutu ibihugu bimwe na bimwe ngo bifatire u Rwanda ibihano kugera n’aho ibyo bihugu bibikora bitazi n’impamvu yabyo.
Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kandi ko rudashobora kwicwa n’ibihano, ati “Ubu buracya twapfuye kubera ibihano?. N’abariya bafite uruhare mu bibazo, nibo basaba ibihano? Wabaza uti ni iyihe mpamvu y’ibi bihano? Bati ntabwo tubizi ariko u Bubiligi bwatubwiye ngo dufate ibihano”.
Yakomeje agira ati “Iyo umuntu ashaka kukwica ubigenza ute?.Ngo iyo bagukubise ku musaya umwe harya ngo urahindura? Ibyo ntabyo ndimo, mumbabarire munyumve, ntawe mbisabye. Nunkubita ku musaya umwe, nugira amahirwe urasigara uri muzima. Njye iyo ni yo dini yanjye. Ndakubita n’ahandi hose.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Nta kibi gishobora kutubaho ubu, kiruta icyatubayeho. Ni yo mpamvu mudakwiriye kugira ubwoba. Niba utinya gupfa, ubwoba burabigukiza."
Perezida Kagame avuga ko nta mpamvu yo gukubitwa umusaya umwe ngo utege undi ko ahubwo ugomba guhaguruka ukirwanaho
TANGA IGITECYEREZO