RURA
Kigali

Icyo abayitangiye bashakaga nicyo turwana nacyo! Perezida Kagame ku ntambara yo muri Congo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/03/2025 13:05
0


Perezida Kagame yerekanye ko intambara yo muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo atari iy'u Rwanda ko ahubwo icyo abayitangije bashakaga aricyo Abanyarwanda barwana nacyo.



Ibi Umukuru w'Igihugu yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025, muri  gahunda yo kwegera abaturage hirya no hino mu gihugu aho yahereye mu mujyi wa Kigali muri BK Arena.

Perezida Kagame agaruka ku ntambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga itari iy'u Rwanda ahubwo ko icyo abayitangije bashakaga aricyo Abanyarwanda barwana nacyo.

Yagize ati "Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo. Iyi ntambara ifite inkomoko igenda ikagaruka kuri ayo mateka maze kuvuga."

Abantu bitwa Abanyarwanda, bamwe bagiye bisanga hakurya y’imipaka tuzi ubu y’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwabatwayeyo. Ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda muri za Kisoro muri Uganda, ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda muri za Masisi, muri za Rutshuru na hehe.Ntabwo ari u Rwanda rwabajyanyeyo".

Yavuze ko abo birukana abantu muri ibyo bice ngo basubire mu Rwanda bakwiye kubirukanana n'ubutaka bwabo.

Yagize ati "Kugira ngo rero, aho bisanze, abo muri ibyo bihugu babe babwira abantu ngo nimuhaguruke musubire aho mukwiriye kuba muri, mu Rwanda, niba ushaka kubikora, birukanane n’ubutaka bwabo. Ariko niba ushaka amahoro, ugomba guha abantu uburenganzira bwabo, iyo udahaye abantu uburenganzira bwabo baraburwanira. Ni wa muriro navugaga…iyo uje kubikururamo u Rwanda, twagira dute? Turahangana nawe.”

Perezida Kagame yavuze ko niba ibindi bihugu bidashaka abo bantu barangiza ibibazo bakabikururira ku Rwanda nta kundi bazahangana.

Ati" Hanyuma rero iyo uje kubikururaho Abanyarwanda, u Rwanda rukazira ko ibyo bihugu bindi bidashaka abo bantu bariyo, twagira dute se turahanga nabo,iyo udafite n’amikoro nk'uko n’ayacu afite aho agarukira ukoresha umutima utagira aho ugurakira na bike mu mikoro ufite".

Yagarutse ku Nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda kuri ubu zibarizwa muri Congo ariko yibanda kuri Gakwerere uheruka gushyikirizwa u Rwanda.

Ati" Iyi Ntambara y'ejo bundi imaze imyaka 3 ntabwo yavuye mu Rwanda na busa ariko ziriya nterahamwe mwumva buri munsi n’ejo bundi hari izo twahawe n’abarwana mu Burasirazuba bwa Congo. Abo bantu bishe abantu hantu,uwitwa Gakwerere yishe abantu, yishe abavndimwe, yishe Abanyarwanda ariko siwe gusa nuko ariwe wafashwe ejo, bundi abandi baguye ku rugamba.

Gakwerere uriya wafashwe wamubaramo abantu benshi".

Perezida Kagame avuga ko intambara yo muri Congo atari iy'u Rwanda 

Abanyarwanda barenga ibihumbi 8 bari muri BK Arena 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND