RURA
Kigali

Umwana yivuganye nyina amuziza 'Memory Card'

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:17/03/2025 10:05
0


Umwana w’umuhungu w’imyaka 17, wiga mu mashuri yisumbuye muri Ghana, Emmanuel Gyan ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho kwica nyina amuziza Memory Card ya telefone yari yabuze.



Bivugwa ko Gyan yafashe nyina w'imyaka 52, Faustina Agyeiwaa, maze amukubita umuhini ku mutwe inshuro nyinshi kugeza apfuye. Ngo uyu musore yagerageje gutwika umurambo wa nyina nyuma yo kumwica nk’uko tubikesha mynews.com.

Raporo ya polisi ivuga ko ibi byabaye ku wa Mbere 15 Mutarama 2025, ahitwa Wassa J.Y No.1 mu Karere ka Sefwi Wiawso.

Nk’uko polisi ya Sefwi Wiawso ibitangaza, Gyan yatawe muri yombi nyuma yo gushyikirizwa ubuyobozi na se, Isaac Somuah w'imyaka 58, hamwe n’umuturanyi wabo Stephen Amponsah.

Somuah na Amponsah bamenyesheje abapolisi ko Gyan yashinjaga nyina gufata Memory Card ye akayimuhisha, akanga no kuyimuha avuga ko ntayo yafashe.

Kuva icyo gihe umurambo we ukaba uruhukiye mu bitaro bya Leta bya Bibiani.

Kugeza ubu, ukekwa aracyari mu mabobo ya polisi aho iperereza rigikomeje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND