Umutoza wungirije w’ikipe ya Muhazi United Mugiraneza Jean-Baptiste bakunze kwita Miggy, yumvikanye asaba umukinnyi wa Musanze FC ko yafasha Kiyovu Sports ikabona amanota ariko amuhakanira avuga ko ari mu gisibo.
Kuri uyu wa 6 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yasuye ikipe ya Musanze FC kuri Sitade Ubworoherane yo mu karere ka Musanze ari naho iyi kipe yakirira imikino yayo. Ni umukino wari ukomeye kuko aya makipe yombi arwana no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri.
Uyu mukino, warangiye ikipe ya Musanze FC inyagiye Kiyovu Sports ibitego 3-0, byatumye Kiyovu Sports isubira mu ihurizo ryo kwibaza niba izaguma mu cyiciro cya mbere.
Nyuma y’uyu mukino, nibwo hagiye hanze ijwi ry’umutoza wungirije wa Muhazi United, Jean-Baptiste Mugiraneza asaba Shafiq Bakaki myugariro wa Musanze FC ko yamufasha Kiyovu Sports ikabona amanota 3 ko nawe umwaka utaha azamutwara muri Kiyovu Sports
Miggy yagize Ati” Shafiq uranyumva?” Yego ndakumva. Akomeza agira Ati” Umwaka utaha mfite imbanziriza masezerano yo gutoza Kiyovu Sports umwaka utaha nzaba ndi umutoza wa Kiyovu Sports ngira ngo urabizi ko n’umwaka ushize nari ngiye kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo nazajya gutoza muri Kiyovu Sports yaragiye mu cyiciro cya Kabiri. Ubu turi gukora ibishoboka byose ngo Kiyovu igume mu cyiciro cya mbere.”
Mugiraneza yanyuze mu ikipe ya Kiyovu Sports ari nayo yamuzamuye, yemeza ko umwaka utaha azaba ari umutoza wayo
Mugiraneza yakomeje abaza Shafiq icyo yamufasha muri uwo mukino ngo ikipe ibone amanota. Yagize Ati” Hanyuma y’ibyo uramfasha iki rero kandi umwaka utaha tuzaba turi kumwe. Ntubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we? [Shafiq yahise aseka cyane. ] Miggy arakomeza ”Urabizi Drogba (umutoza wa Musanze FC) si mukunda uzi ibintu yakoze kandi nawe ibyo yagukoze urabizi.”
Shafiq yahise asubiza Miggy ko bari mu gisibo. Yagize Ati” Umutoza urabizi turi mu gisibo rero ntabwo nzi ikintu nagufasha.”
Shafiq Bakaki waganiraga na Miggiy niwe watsinze Kiyovu Sports igitego cya Kabiri, mu gihe ibindi byose byari byatsinzwe na Sunday Inemest ukomoka muri Nigeria
Miggy yahise akomeza “sinzi ikintu wamfasha kuko ndashaka kuvugana nawe na Shaolin( Umunyezamu wa Musanze FC) na Gasongo Gasongo ariko ntabwo agikina? [Shafiq yemeza ko azakina] Gasongo we ndamwizeye ni Inshuti yanjye 100% ubwo rero sinzi wowe ikintu wamfasha wa mugabo we?.”
Shafiq yagarutse avuga ko ikibazo ari igisibo Ati” Ikibazo ni igisibo (Swaum).”
Miggiy akomeza amubaza icyo yakora birangira Shafiq amugiriye inama yo kuvugisha abandi bakinnyi, birangira amusabye Nimero za Shaolin avuga ko iza Gasongo azifite. Amwemerera ko azimuha kuri Whatsapp ikiganiro kirangira uko.”
Icyumvikana ni uko ubwo Miggy yavuganaga na Shafiq Bakaki hari abantu bari hafi y’uyu mukinnyi kuko hari aho byumvikana hari umuntu umwongorera ibyo amusubiza.
Andi makuru ava i Musanze avuga ko Miggy yahamagaye cyane Shafiq Bakaki ndetse telephone bari bazibatse ubuyobozi bukaza gutumaho Shafiq ngo yitabe Miggiy bari kumwe nyumve icyo amushakira.
Shafiq Bakaki ukomoka muri Uganda, amaze imyaka 3 mu Rwanda imwemerera kuvuga ikinyarwanda ari nacyo yaganiriyemo na Miggiy
TANGA IGITECYEREZO