Nk'uko byagaragajwe n'urubuga rukurikirana ibibazo by'imbuga nkoranyambaga, Downdetector, abantu barenga 47,000 batanze raporo z'ibibazo bijyanye na Instagram.
Ku wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe 2025, abakoresha Instagram ku Isi hose bahuye n'ikibazo gikomeye cyo kudashobora gukoresha uru rubuga aho benshi batabashaga kwinjira mu mbuga zabo cyangwa bagasohoka batabigambiriye.
Iri sanganya ryatangiye ahagana saa yine z'ijoro ku isaha ya Kigali rimara amasaha arenga abiri.
Mu gihe cy'iri sanganya, abakoresha izi mbuga bazigiyeho nka Twitter (X) kugira ngo bagaragaze ibibazo bahuraga nabyo, aho hashtag yakwirakwijwe cyane, igaragaza impungenge aho abazikoresha bibwiraga ko konti zabo zaba zibwe cyangwa zinjiriwe.
Umuvugizi wa Meta, Andy Stone, yemeje ko koko habayeho ikibazo cya tekiniki cyagize ingaruka ku bakoresha bamwe na bamwe, ariko ntiyatangaje impamvu nyamukuru yateye icyo kibazo.
Yagize ati: "Twakemuye ikibazo mu buryo bwihuse bushoboka ku bantu bose cyari cyagize ingaruka, kandi tubasabira imbabazi ku bw'ikibazo cyabaye."
Si ubwa mbere imbuga za Meta zihuye n'ikibazo nk'iki. Mu mwaka wa 2021, Facebook, Instagram, na WhatsApp byahuye n'ikibazo cyatumye zimara amasaha agera kuri atandatu zitari gukora, bigira ingaruka ku bakoresha barenga miliyari eshatu ku isi hose.
Icyo gihe, byatangajwe ko ikibazo cyatewe n'ikosa ryabaye mu gihe cy'akazi gasanzwe ko kubungabunga imikorere y'urubuga 'Down dictator'.
Nubwo ibibazo nk'ibi bidakunze kubaho kenshi, iyo bibaye bigira ingaruka zikomeye ku bakoresha imbuga nkoranyambaga ku isi hose, ibi byongera kugaragaza akamaro ko kugira uburyo bwihuse bwo gukemura ibibazo no gutanga amakuru ku gihe ku bakoresha.
TANGA IGITECYEREZO