RURA
Kigali

Amerika n’u Burayi mu ntambara y’imisoro ku byuma bya Aluminium

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:12/03/2025 15:30
0


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa by’ibyuma by’aluminium byinjira muri Amerika. Buri cyuma cyose kizajya gisorerwa 25%, mu gihe aauminium yo izasorerwa 10%. Iyi misoro igiye gukuraho amahirwe y’ibihugu byari byarahawe ubudahangarwa mu 2018, birimo Canada na Mexico.



Trump avuga ko intego y’iyi misoro ari ukongera umusaruro w’inganda za Amerika no gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu, ndetse no guteza imbere akazi ku baturage. Ariko abasesenguzi batangaza ko iyi ngamba izazamura ibiciro ku isoko ry’imbere mu gihugu. Raporo ya Komisiyo y’Ubucuruzi muri Amerika (US International Trade Commission) yerekana ko nyuma y’ishyirwaho ry’iyi misoro mu 2018, igiciro cy’ibyuma cyazamutseho 2.4%, mu gihe aluminium yazamutseho 1.6%.

Nk’uko byari biteganijwe, u Burayi bwahise bwitabara bugashyiraho imisoro ingana na miliyari 28.3 z’amadolari y’Amerika ku bicuruzwa biva muri Amerika.

Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko izi ngamba zabwo "zikomeye ariko zikenewe" kugira ngo zirengere isoko ry’imbere muri uyu mugabane.

Mu Bwongereza, Minisitiri w’Ubucuruzi, Jonathan Reynolds yavuze ko ibyemezo byafashwe na Amerika "ari ibibabaje", ariko yemeza ko u Bwongereza buzakomeza gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro n’ubwo atagaragaje igihe bizamara nk’uko byatangajwe na BBC.

Mu  2024, Amerika yinjije Toni miliyoni 6 z’ibyuma biturutse muri Canada, akaba ari yo yabaye igihugu cya mbere mu byo Amerika yatumije hanze.

Canada inatanga 60% by’aluminium Amerika itumiza. Ibyo byatumye isoko ry’imari rigaragaza impinduka, aho S&P 500 yagabanutseho 0.7%, nyuma yo kugabanyuka kwa 2.7% ku wa mbere, mu gihe FTSE 100 yo mu Bwongereza yavuye hejuru ya 1%. 

Iyi ntambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Burayi irimo gutera impungenge ku bukungu bw’Isi hose.Nk’uko imibare ya Oxford Economics ibigaragaza, icyizere cy’ubukungu bw’Amerika cyaragabanyutse.

Icyo kizere cyari cyitezweho kuzamuka ku gipimo cya 2.4%, ariko ubu cyagabanyutse kikagera kuri 2% muri uyu mwaka wa 2025. Ibi bigaragaza ko iyi ntambara ikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’Isi yose.

Iyi ntambara y'ubucuruzi ikomeje guteza ingaruka ku bukungu bw'isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND