Mu mezi atatu gusa ashize y’umwaka wa 2025, bamwe mu baherwe bo muri Afurika babonye izamuka rikomeye ry’umutungo wabo batitaye ku mpinduka zikomeye zikomeje kuba mu bukungu bw'ibihugu bakomokamo.
Uyu mwaka wa 2025, nubwo ukiri mushya, wazanye impinduka zigaragara mu butunzi bw’abaherwe ba Afurika. Mu gihe isi yose iri guhura n’izi mpinduka, Afurika na yo yahuye na zo mu buryo bugaragarira buri wese.
Urugero rukomeye ni
urw’umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko
Dangote, wazamuye agaciro k’umutungo we hafi kwikuba incuro ebyiri kubera ibikorwa bya Dangote Refinery. Muri Gashyantare,
umutungo we wageze kuri miliyari $23.9,
bimushyira ku mwanya wa 85 mu baherwe ba mbere ku isi, avuye ku mwanya wa 144
mu 2024, aho yari afite umutungo ufite agaciro ka miliyari $13.
Mbere y’aho, umuherwe
ukomoka muri Afurika y’Epfo, Johann
Rupert, ni we wari uyoboye abaherwe ba Afurika mu kwitwara neza, aho yari yungutse miliyari zirenga $3 mu
mutungo we. Mu ntangiriro za Gashyantare, yari amaze kongera miliyari $3.32 ku mutungo we, nk’uko
byatangajwe na Bloomberg Billionaire Index. Muri icyo gihe, umutungo we wari
ugeze kuri miliyari $17, avuye
kuri miliyari $13.7 mu gihe
cy’ukwezi kumwe gusa.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, nta muherwe wo muri Afurika wari ufite izamuka rigaragara ry’ubukungu. Muri Mutarama, nta n’umwe muri aba baherwe bari ku rutonde rwa Bloomberg wari afite impinduka nziza mu mutungo we.
Nk'uko bikunze kugenda mu
rwego rw’abaherwe, agaciro k’umutungo wabo kagenda gahindagurika umunsi ku wundi, rimwe na rimwe bagira igihombo, ubundi bakagira inyungu. Ariko hari
igihe inyungu zibageraho bigatuma batongera gusubira inyuma vuba. Ibi byibajijwe
cyane kuri Dangote, niba azongera gusubira ku mutungo wa miliyari $13, cyangwa niba azaguma hejuru ya
miliyari $20 kubera uruganda rwe
rwa peteroli.
Uyu mwaka uracyari
mushya, bikaba bishoboka ko imiterere y’uru rutonde ishobora guhinduka bitewe
n’uko isoko ry’imari n’ishoramari rizagenda rihinduka mu mezi ari imbere.
Dore abaherwe 10 bo muri Afurika bitwaye neza
kurusha abandi mu 2025 kugeza ubu, ugereranyije n’aho bari batangiriye
uyu mwaka, hashingiwe ku rutonde rwa Forbes Real-Time Billionaire Index:
Rank |
Name |
Country |
Current net worth |
Net worth at the start of the year |
1. |
Aliko Dangote |
Nigeria |
$23.4 billion |
$11.5 billion |
2. |
Johann Rupert |
South Africa |
$13.6 billion |
$11.1 billion |
3. |
Nassef Sawiris |
Egypt |
$9.5 billion |
$7.7 billion |
4. |
Naguib Sawiris |
Egypt |
$5 billion |
$3.8 billion |
5. |
Nicky Oppenheimer &
family |
South Africa |
$10.4 billion |
$9.5 billion |
6. |
Issad Rebrab &
family |
Algeria |
$3 billion |
$2.5 billion |
7. |
Michiel Le Roux |
South Africa |
$2.1 billion |
$1.7 billion |
8. |
Koos Bekker |
South Africa |
$3.3 billion |
$2.9 billion |
9. |
Mohammed Dewji |
Tanzania |
$2.2 billion |
$1.8 billion |
10. |
Patrice Motsepe |
South Africa |
$3 billion |
$2.7 billion |
TANGA IGITECYEREZO