Mu gihe isoko ry’imari rikomeje kugwa ndetse n'imisoro mishya ikarishye yashyizweho ikaba ikomeje guteza izindi mpinduka ku izamuka ry’ibiciro, Perezida Trump yongeye gutanga ubutumwa bwatunguye benshi ku bijyanye n’igiciro cy’amagi gikomeje gutumbagira hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Trump yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social inkuru yari ifite umutwe ugira uti: “Nimuceceke ku giciro cy’amagi – Trump arimo kurokora abaguzi babarirwa muri za miliyoni”, yanditswe n’umunyapolitiki wo mu ruhande rw’aba-republicains Charlie Kirk.
Impamvu
y’izamuka ry’ibiciro by’amagi
Mu nkuru ye, Kirk yavuze ko igiciro cy’amagi
cyazamutse cyane mu cyumweru gishize bitewe no gutakaza agaciro kw’ifaranga (inflation)
n’icyorezo cy'ibicurane by’inkoko
gikomeje gukwirakwira. Kirk yasubiyemo imvugo imaze iminsi ikoreshwa na Trump mu kumvikanisha ko iby’izamuka
ry’ibiciro ari uburangare bwa Joe Biden,
uwamusimbuye ku butegetsi.
Nubwo ibiciro by’ibiribwa
bikomeje kuzamuka, Kirk yavuze ko Trump
afite indi migambi ifasha abaturage kuzahura ubukungu. Muri 2024, Trump yari yasezeranyije ko mu
gihe yatsinda amatora, azagabanya ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa kuva
ku munsi wa mbere ageze ku butegetsi.
Nyamara, nyuma yo
kurahirira kuyobora Amerika, White House yaje kwemera ko Perezida afite
ubushobozi buke bwo kugenzura zimwe mu mpamvu zitera izamuka ry’ibiciro, cyane
cyane ibishingiye kuri COVID-19
n’intambara yo muri Ukraine.
Mu kiganiro
n’abanyamakuru cyabaye muri Mutarama, umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt yashyize ibibazo
by’ibiciro kuri Biden, avuga ko guhera ku bicuruzwa byose byazamutse, ari
we ubifitemo uruhare. Trump na we yaje gusubiramo ibyo, avugira kuri Fox News
ati: “Guta agaciro kw'ifaranga byongeye kugaruka,
ariko jye sinabigizemo uruhare. Maze iminsi ibiri n’igice gusa mu biro.”
Inzego
z’ubuhinzi zivuga ko ikibazo kitazarangira vuba
Umuyobozi wa American Egg Board, Emily Metz, yabwiye CNN ko ibiciro by’amagi bizakomeza kuzamuka kugeza igihe ibicurane by’inkoko bizaba byaranduwe burundu.
Ati: "Ntidushaka kubabwira inkuru mbi, ariko ibi bigiye kumara igihe kirekire."
Ikigo gishinzwe ubuzima bw’amatungo n’ibihingwa (Animal and Plant Health Inspection Service) cyatangaje ko nta muti uhari w'ibi bicurane by’inkoko, bityo igisubizo cyonyine ari ugutsemba inkoko zose zanduye cyangwa zabashije guhura n’izanduye, urugendo rwari rwatangiye ku butegetsi bwa Biden.
Ibibazo
by’ubukungu bikomeje gufata intera
Mu gihe Trump akomeje
guhindagura politiki ye ku misoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, ubukungu
bwo bukomeje guhungabana, bamwe bakeka ko hashobora kubaho igihombo gikomeye.
Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari, Larry Summers, yagize ati: “Mbere natekerezaga ko Amerika guhura n'ihungabana ry’ubukungu. Ubu, nubwo bitaraba 50/50, ariko biri hafi aho.”
Summers yemeje ko impamvu y’iyo mpinduka ari “politiki z’ubukungu zidasobanutse na gato.”
Ku bijyanye n’iyo ngingo,
Trump na we ntashaka kuvuga ko nta gihombo cy’ubukungu gishobora kubaho, kuko
yabwiye Fox News ati: “Singiye kuvuga
ibiteye ubwoba, ariko hari impinduka zigenda ziba. Kuko ibyo turi gukora ni
binini cyane.”
TANGA IGITECYEREZO