Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu bayobozi bafite ijambo rikomeye ku isi, ariko ububasha bwe bushingiye ku mategeko n’inzego z’ubugenzuzi zishobora kumushyira ku murongo igihe yatannye.
Itegeko Nshinga ry’Amerika rigaragaza aho imipaka y’ububasha bwe igarukira, rikanagena uburyo ashobora gukurwaho mu gihe arengereye inshingano 'archives.gov'.
Hari inzego enye zishinzwe kugenzura no kubuza Perezida kurenga imipaka. Itegeko Nshinga rigena inshingano n’ububasha bwe, Inteko Ishinga Amategeko (Congress) igatanga icyemezo cyo kumukuraho binyuze mu gutakarizwa icyizere “impeachment”, Urukiko rw’Ikirenga rushobora gutesha agaciro ibyemezo bye iyo binyuranyije n’amategeko, naho abaturage bakamukura ku butegetsi binyuze mu matora.
Perezida ashobora gukurwa ku butegetsi iyo akurikiranweho ibyaha bikomeye birimo: kwica Itegeko Nshinga, kwakira cyangwa gutanga ruswa, ubugambanyi, kwivanga mu matora, kubuza ubutabera, cyangwa ibyaha ndengakamere birimo ubwicanyi cyangwa ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu.
Amateka yagaragaje ko abaperezida nka Richard Nixon, Bill Clinton, na Donald Trump bose bagiye bagaragarwaho n’ibyaha byatumye bashyirwa mu majwi. Nixon yeguye mbere y’uko akurwa kubutegetsi kubera ruswa no guhisha ukuri kumushinga wa Watergate.
Clinton yarakuricyiranywe, ariko Sena ntiyamukuraho. Trump nawe yashyizwe mumajwi akorwaho iperereza inshuro ebyiri, ariko ntibyamuviramo gukurwa ku butegetsi 'History.com'.
Iyo Perezida akoze icyaha, Inteko Ishinga Amategeko ibanza gutangiza iperereza no gukurikiranwa binyuze mu nteko nshinga mategeko umutwe w'Abadepite 'Avalon.law.yale.edu'.
Iyo bishyizwe imbere ya Sena, 2/3 by’abasenateri bamuhamije icyaha, ahita akurwa ku butegetsi. Nyuma yaho, ashobora gukurikiranwa nk’umuturage usanzwe imbere y’inkiko.
Ibi byose bigaragaza ko ubuyobozi bwa Amerika bushingiye ku mategeko, aho nta muntu uri hejuru y’ubutabera, kabone n’iyo yaba Perezida w’igihugu.
TANGA IGITECYEREZO