RURA
Kigali

Padiri akurikiranweho kwivugana incuti ye magara bapfa umugore

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:12/03/2025 12:42
0


Uganda, umupadiri akurikiranweho kwica incuti ye magara yakoraga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (URA) amuziza umugore, no kutamenya kubika ibanga.



Ibi byatumye benshi banenga uyu mupadiri bavuga ko ibyo yakoze ari ubunyamaswa ndetse ko bidakwiye. Ni muri urwo rwego abenshi bamusabira ibihano bikakaye.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor, ivuga ko ibiro by'Umuyobozi ushinzwe Ubushinjacyaha (DPP) byatanze ibimenyetso simusiga mu rukiko rw’ibanze rwa Entebbe bishinja umupadiri kwica umuntu bunyamaswa, buvuga ko yishe mugenzi we amuhoye umugore, ni mu gihe izina ry’uyu mugore ritatangajwe.

Umushinjacyaha Janet Kitimbo yerekanye ibirego bishinja Rev. Fr. Dominic Alinga ku ya 11 Mutarama 2025, ashushanya ishusho iteye ubwoba yo guhemukirana, ubugambanyi, umujinya n'ingaruka byateye.

Fr. Alinga arashinjwa kwica inshuti magara ku bushake, John Bosco Ngorok, umukozi w'ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro muri Uganda (URA). Bivugwa ko yamuhoye kugirana umubano wihariye n’umugore bakundanaga rwihishwa.

Icyatumye ibintu biba bibi cyane, Padiri yashinjaga Ngorok kumugambanira no kumena ibanga bari bafitanye maze agashyira ahagaragara amakuru y’uko yari asigaye agirana umubano wihariye n’uwo mugore ndetse ko bakundanaga, ngo byaje gutuma yirukanwa mu nshingano.

Hakurikije ibimenyetso by'ubushinjacyaha, mu ijoro ubu bwicanyi bwabereyemo ryo ku ya 2 Kanama 2024, Fr. Alinga yari atwaye Ngorok mu modoka ye yamubeshye ko ashaka ko biyunga.

Amashusho ya CCTV yafashwe muri iryo joro, agaragaza aba bombi bari mu modoka berekeza kumuhanda wa Kampala-Entebbe. Ubushinjacyaha buvuga ko aho gukurikiza inzira y’amahoro mu gukemura icyo kibazo, Padiri we yari yamaze gufata umwanzuro wo kwivugana incuti ye.

Mbere y’iryo joro, Fr. Alinga yari yagaragaye agura icyuma muri Port Bell Supermarket i Kireka. Ubushinkacyaha buvuga ko bigaragara ko yari yiteguye ndetse akagura n’igikoresho cyo kumufasha muri aya mahano. 

Ahagana mu ma Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, ubwo uyu mupadiri yari kumwe na Ngorok mu modoka bonyine, nibwo yatangiye kumushinja kumena amabanga ye ku buyobozi bwa Kiliziya bigatuma yirukanwa, anamushinja kugirana umubano wihariye n’umukobwa bakundanaga. Ikiganiro cyajemo impaka nyinshi, mu burakari bwinshi padiri atera Ngorok icyuma mu ijosi.

Ngorok wari wakomeretse cyane, anava amaraso menshi, yagerageje gusohoka mu modoka ngo akize amagara ye, yagerageje kwiruka ariko nta mbaraga yari afite. Nyuma haje gucaho umumotari witwa Mugisha, maze abonye Ngorok yakomeretse cyane yiyemeza kumufasha, ariko agiye kumufasha Fr. Alinga yaramubujije avuga ko Ngorok ari umujura.

Padiri abonye Mugisha atanyuzwe n’ibyo amubwiye maze, yahise ahindura ibyo yavugaga, avuga ko Ngorok ari umuvandimwe we kandi ko akeneye ubufasha bwihutirwa. Maze afasha Mugisha kuriza Ngorok kuri moto, nyamara akimugeza kuri moto yahise amuteragura ibyuma mu mugongo ahita ahunga, ariko yasanze aho ahungira bamaze kuhashyira bariyeri.

Ngorok mu marembera yashyizwe kuri moro maze ajyanwa kwa muganga ari naho yashiriyemo umwuka.Yahamagaje bene wabo, ababwira kwitegura kuza gufata umurambo we. Mu magambo ye yanyuma yavuze ko Fr. Alinga yamwishe kubera umugore.

Nyuma y'ubwicanyi, Fr. Alinga yahungiye mu rugo rw'incuti ye yemera icyaha maze ayisaba kumuhisha. Ariko amakuru yarimyamaze gusakara mu baturage ko ashakishwa, incuti ye yanze kumucumbikira maze imusaba kwitanga ku bashinzwe umutekano. Abonye byanze, yagerageje guhunga riko aza gufatwa ataragera kure maze atabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibimenyetso bimushinja ari byinshi, kandi ko bushingiye ku mashusho ya CCTV, raporo z’ubucamanza, isuzuma ryakozwe nyuma y’urupfu, isuzumwa rya ADN, hamwe n’ibyo baganiraga telefone, hamwe n’ibindi bimenyetso, bigaragara ko uyu Padiri Alingo yishe Ngorok. Nyuma yo gusoma ibirego, umucamanza mukuru Stella Maris Amabilis yategetse ko Fr. Alinga akomeza gufungirwa muri gereza ya Kigo, mu gihe ategereje ko asomerwa n’urukiko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND