Polisi ya Kenya yataye muri yombi umugabo witwa Collins Letting azira gushinga no kuyobora sitasiyo ya polisi ye ku giti cye mu buryo butemewe n’amategeko ahitwa i Chebarus, mu Ntara ya Uasin Gishu.
Inkuru dukesha ikinyamakuru GH Page, ivuga ko iyi sitasiyo yashinze yari ifite amarangi asa n’amabara ya polisi, yari ifite gereza yayo ndetse n’ibiro, kandi cyakoraga nk’ikigo cya polisi muri ako gace, cyane cyane cyibasira abantu batema ibiti mu ishyamba rya Cengalo batabifitiye uruhushya.
Bivugwa ko
nubwo hari hashize amezi atandatu uyu mugabo ayoboye iyi sitasiyo ya polisi
ye, n’umuyobozi w’akarere atari azi ko ikora mu buryo bwa magendu.
Polisi yamenye aya makuru ku wa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2025,
maze itangira iperereza.
Raporo ya polisi igira iti: "Twatunguwe no kubona ikigo cya polisi cyuzuye gishushanyijeho bibirango bya polisi, mu mabara asanzwe ya polisi, nyamara nta ruhushya na rumwe rwatanzwe ku kigo nk'iki muri kariya gace."
Hagati
aho, hakurikijwe itegeko ra polisi y’igihugu rya 2014, umugenzuzi mukuru wa
polisi ni we wenyine ufite ubushobozi n’uburenganzira bwo gushyiraho sitasiyo
za polisi muri Kenya mu duce bikenewe, bityo ko umuntu wese ushinga sitasiyo ya
polisi mu buryo bunyuranyuje n’iri tegeko ahanwa hakurikije amategeko agenga
polisi ya Kenya.
TANGA IGITECYEREZO