Mu mujyi wa Memphis wo muri leta ya Tennesse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, habereye isanganya aho umugabo yisanze yarashwe n’imbwa ye.
Nk’uko New York Post ibitangaza, ubwo police yageraga aho byabereye
bahasanze imbwa ndetse n’uwo mugabo warashwe, ariko basanga imbuda idahari, aho
uwo mugabo yavuze ko inshuti ye yayijyanye.
Uyu mugabo yemeje ko imbwa ye y’umwaka umwe yitwa Orea ariyo
yamurashe, ariko bibera benshi insobe kuko batumvaga ukuntu byagenze ngo imbwa
ifate imbunda imurase, mu gihe yari aryamanye n’uwo mugore w'inshuti ye
Mu gusobanura ibyabaye, uyu mugabo yavuze ko ijanja rya Orea
ryafashwe mu mbarutso y’imbunda bikarangira isasu risohotse, aho ryamufashe ku itako
ariko ntakomereke bikomeye cyane nubwo yahise ajyanwa kwa muganga.
Inshuti y’uyu mugabo bari kumwe yavuze ko yari impanuka
itangaje, aho yagize ati: ’’Yari impanuka idasanzwe. Imbwa yasimbutse ijanja
rifata mu mbarutso imbunda irekura isasu.’’
TANGA IGITECYEREZO