RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Hashinzwe umuryango w’aba-Guide, Maurice ihabwa ubwigenge

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/03/2025 8:02
0


Tariki 12 Werurwe ni umunsi wa 70 w’uyu mwaka usigaje indi 296 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka:

1664: New Jersey yakoronijwe n’u Bwongereza.

1689: Intambara y’aba-Williamite bo muri Ireland yaratangiye.

1868: Henry O’Farrell yagerageje kwica igikomangoma Alfred w’i Edinburgh mu Bwongereza.

1912: Aba Scout b’abakobwa bitwa aba-Guide barashinzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1918: Moscow yabaye Umujyi w’u Burusiya nyuma ya Saint Pertersburg yari amaze imyaka 215 ariwo mujyi mukuru.

1921: İstiklal Marşı yabaye indirimbo yubahiriza igihugu cya Turukiya.

1968: Maurice yahawe ubwigenge.

1994: Kiliziya y’Abongereza (Itorero ry’Abangirikani) yashyizeho umuyobozi w’umugore.

2003: Zoran Djindjic, Minisitiri w’intebe wa Serbia yaciwe mu mujyi wa Belgrade.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1781: Frederica w’i Baden, umwamikazi wo muri Suwede.

1984: Shreya Ghoshal, umuririmbyi w’umuhindekazi.

1994: Tyler Patrick Jones, umukinnyi w’amafilime w’umunyamerika.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:

1374: Go-Kogon, Umwami w’abami w’u Buyapani.

2003: Zoran Djindjic, Minisitiri w’intebe wa Serbia.

2011: Olive Dickason, umunyamateka w’umunyakanada.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND