Tariki 12 Werurwe ni umunsi wa 70 w’uyu mwaka usigaje indi 296 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byabaye kuri iyi
tariki mu mateka:
1664: New
Jersey yakoronijwe n’u Bwongereza.
1689: Intambara
y’aba-Williamite bo muri Ireland yaratangiye.
1868: Henry
O’Farrell yagerageje kwica igikomangoma Alfred w’i Edinburgh mu Bwongereza.
1912: Aba
Scout b’abakobwa bitwa aba-Guide barashinzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1918: Moscow
yabaye Umujyi w’u Burusiya nyuma ya Saint Pertersburg yari amaze imyaka 215
ariwo mujyi mukuru.
1921: İstiklal
Marşı yabaye indirimbo yubahiriza igihugu cya Turukiya.
1968: Maurice
yahawe ubwigenge.
1994: Kiliziya
y’Abongereza (Itorero ry’Abangirikani) yashyizeho umuyobozi w’umugore.
2003: Zoran
Djindjic, Minisitiri w’intebe wa Serbia yaciwe mu mujyi wa Belgrade.
Bamwe mu bavutse kuri iyi
tariki:
1781: Frederica
w’i Baden, umwamikazi wo muri Suwede.
1984: Shreya
Ghoshal, umuririmbyi w’umuhindekazi.
1994: Tyler
Patrick Jones, umukinnyi w’amafilime w’umunyamerika.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki:
1374: Go-Kogon,
Umwami w’abami w’u Buyapani.
2003: Zoran
Djindjic, Minisitiri w’intebe wa Serbia.
2011: Olive
Dickason, umunyamateka w’umunyakanada.
TANGA IGITECYEREZO