RURA
Kigali

Umuyobozi w’ishuri yakubitiye umwungirije imbere y’abanyeshuri bapfa umwarimukazi

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:11/03/2025 14:36
0


Umuyobozi w’ishuri rya St Joseph’s 'Catholic School and Sixth Form Centre' riherereye Aberavon, muri South Wales, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umwungirije imbere y’abanyeshuri batangazwa n’ibyo babonye.



Ibi byabaye ku wa Gatatu mu gitondo, bikaba bivugwa ko byatewe n’umubano wihariye w'abantu 3 barimo Umuyobozi w'ikigo umwungirije ndetse n'umwarimu w'umugore bikaba aribyo ntandaro yaya makimbirane.

Dr. John Felton w’imyaka 54, bivugwa ko yakubise umwungirije Richard Pyke w’imyaka 51, icyuma (spanner) akimukubita mu mutwe, bikamuviramo gukomereka bikomeye. 

Serivisi z’ubutabazi zahise zihamagarwa saa 9:50 za mu gitondo maze Mr. Pyke ajyanwa mu bitaro. Nubwo yakomeretse bikomeye, inzego z’ubuzima zatangaje ko ubuzima bwe butari mu kaga nk'uko tubikesha Lindalkejisblog.

Amakuru avuga ko Dr. Felton yohereje ubutumwa bwo kwisegura ku bandi bakozi mbere y’uko ibi biba. Muri ubwo butumwa, yagize ati: "Ndisegura ku ngaruka bizagira murabeho,"

Abanyeshuri babonye uko ibyo byagenze barimo guhabwa ubufasha bwo mu mutwe n’ubuyobozi bw’akarere bwita ku burezi. 

Bamwe mu babyeyi bahise baza kwihutira gufata abana babo, banagaragaza impungenge ku buyobozi bw’ishuri no ku bivugwa ko hari umubano udasanzwe hagati y’abarimu.

Polisi ya South Wales yemeje ko "Dr. Felton yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa". 

Inzego z’ubuyobozi za Neath Port Talbot zatangaje ko "abakozi n’abanyeshuri bagizweho ingaruka bazahabwa ubufasha bukwiye kandi ko umutekano w’abanyeshuri ushyirwa imbere".

Dr. Felton yari amaze umwaka umwe ari umuyobozi w’ishuri kuva mu 2023, nyuma y’imyaka 17 yari amaze ari umuyobozi w’ishami ry’imibare. Ubu ari gukorwaho iperereza n’ubuyobozi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano.

Umudepite David Rees, yavuze ko ari inkuru ibabaje cyane, asaba abaturage kwirinda kuvuga ibitari byo no gutegereza ko iperereza rirangira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND