Liverpool igiye kongera gukorana na Adidas nk’umuterankunga w’imyambaro yayo, mu masezerano akomeye azatangira kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2025-26.
Aya masezerano azamara imyaka itanu kandi afite agaciro ka miliyoni zisaga
60 z’amapawundi buri mwaka, bivuze ko ari bumwe mu bufatanye bukomeye mu mateka
y’ikipe.
Ibi bisobanuye ko Liverpool isubiye mu biganza bya Adidas ku nshuro ya
gatatu, nyuma yo kuyambara hagati ya 1985-1996 no hagati ya 2006-2012. Muri
ibyo bihe, Adidas yakoze imyambaro yabaye amateka ku bafana ba Liverpool,
ndetse ikipe ikagira ibihe byiza ku rwego mpuzamahanga.
Billy Hogan, umuyobozi wa Liverpool yagize ati "Twishimiye kongera
gukorana na Adidas. Twagize intsinzi itazibagirana turi kumwe, ndetse bakoze
imyambaro yadufashije kwandika amateka. Dufite intego imwe yo gutsinda, kandi
twizeye kuzongera gukora ibidasanzwe hamwe."
Liverpool yari isanzwe ikorana na Nike kuva mu mwaka wa 2020, bikaba
bigaragaza impinduka ikomeye mu cyerekezo cy’ikipe mu bijyanye n’imitako
y’imyambaro. Abafana b’iyi kipe batangiye kwibaza uko imyenda mishya izaba
imeze, ndetse bamwe bibuka imyambaro y’ibihe byo hambere yabaye ikimenyetso
cy’intsinzi ya Liverpool.
Ubufatanye bwa Liverpool na Adidas buzatangira tariki ya 1 Kanama 2025,
bikaba bitegerejwe ko hazajya hanze imyambaro mishya izakoreshwa mu mwaka
w’imikino wa 2025-26
Ikipe ya Liverpool yongeye gusinyana amasezerano n'uruganda rwa Adidas
Imyambaro ya Adidas ni imwe mu yo ikipe ya Liverpool yandikanye amateka
TANGA IGITECYEREZO