RURA
Kigali

Umugabo yarashe mugenzi we amuziza kumukura mu itsinda rya Whatsapp

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:10/03/2025 8:07
0


Umugabo wo muri Pakisitani ari guhigwa nyuma yo kwica umuyobozi w’itsinda rya Whatsapp amuziza kumukura mu itsinda



Ibi bikaba bigaragaza akaga gashobora gukomoka ku makimbirane avuka mu matsinda yo ku mbuga nkoranyamabaga mu gihe agakemuwe mu mahoro n’ubwumvikane.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Front Page News, ivuga ko ibi byabereye i Peshawar, muri Pakisitani, aho byatewe n’ubwumvikane buke mu bagize itsinda rya WhatsApp. 

Umuyobozi w'iryo tsinda, Mushtaq Ahmed, yarashwe nyuma yo kuvana mu itsinda umwe mu barigize witwa Ashfaq Khan, ubu akaba ari gushakishwa.

Ubu bwicanyi bwakomotse ku makimbirane yabaye mu itsinda rya Whatsapp hagati ya Mushtaq Ahmed na Ashfaq Khan, ubwo batumvikanaga ndetse bagakomeza gutongana cyane babwirana amagambo mabi. Nyuma yo gutongana, Ahmed yahisemo kuvana Khan mu itsinda.

Khan yababajwe cyane n'umwanzuro wa Ahmed wo kumukura mu itsinda, ari byo byatumye atekereza kumugirira nabi nko kwumwihoreraho. 

Nk’uko byatangajwe na murumuna wa Ahmed, impande zombi zari zemeye guhura kugira ngo bahuze maze baganire ku bibazo bafitanye bityo biyunge mu mahoro.

Icyakora, igihe bahuraga, bivugwa ko Khan yaje yitwaje imbunda maze akarasa Ahmed, bimuviramo urupfu. 

Murumuna wa nyakwigendera kandi yavuze ko amakimbirane y’aba bombi atari akomeye cyane, ngo kuko umuryango wari utarabimenya, wabimenye nyuma y’uko ubu bwicanyi bubaye.

Iraswa ryabaye ku mugoroba wo ku wa Kane i Regi, mu gace ko mu nkengero za Peshawar, umurwa mukuru w'intara ya Khyber Pakhtunkhwa. Aka gace gafite amateka y’ihohoterwa n’amacakubiri, ariko iki kibazo gisa nk’ikiri hagati y’abantu ku giti cyabo.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko za polisi, ukekwaho icyaha, Ashfaq Khan, ari gushakishwa akurikiranweho kwica Mushtaq Ahmed. 

Raporo ya polisi yerekana ko aba bagabo bombi bari mu nzira y’ubwiyunge ubwo ukekwaho icyaha yahitaga arasa mu buryo butunguranye.

Nyuma y’ibyabaye, polisi yatangiye iperereza. Abid Khan, umupolisi umuyobozi wa polisi, yemeje ko ikirego cyatanzwe na murumuna w’uwahohotewe, ashinja Ashfaq Khan icyaha cyo kurasa no kwica umuvandimwe we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND