Tariki ya 10 Werurwe ni umunsi wa 69 mu minsi izaranga uyu mwaka; hasigaye iminsi 296 ngo ugere ku musozo.
Hari byinshi byaranze uyu munsi mu mateka yawo, bimwe muri byo ni ibi bikurikira:
1922: Mahatma Gandhi yafatiwe mu Buhinde akatirwa gufungwa imyaka itandatu, gusa nyuma y’imyaka ibiri yarafunguwe agiye kubagwa.
1945: Abasivili barenga ibihumbi 100 barishwe ubwo ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere zateraga ibisasu bya rutura i Tokyo mu Buyapani.
1952: Fulgencio Batista yayoboye ihirika ry’ubutegetsi muri Cuba maze yishyiraho nka perezida w’agateganyo.
1970: Mu Ntambara yo muri Vietnam, Captain Ernest Medina yashinjwe ibyaha by’intambara n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1977: Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bavumbuye uruziga ruzengurutse umubumbe wa Uranus.
1990: Muri Haiti, Prosper Avril yafunzwe amezi 18 nyuma yo kurekura ubutegetsi.
Abavutse kuri iyi tariki:
1846: Edward Baker Lincoln, umuhungu w’uwabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abraham Lincoln.
1853: Thomas Mackenzie, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle-Zélande.
1903: Clare Boothe Luce, wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Butaliyani.
1923: Val Logsdon Fitch, wahawe Igihembo cy’Amahoro ‘Prix Nobel’
1947: Kim Campbell wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada.
1952: Morgan Tsvangirai, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Zimbabwe.
1957: Osama Bin Laden, washinze umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda.
Abitabye Imana kuri iyi tariki:
1222: Johan Sverkersson, wabaye Umwami wa Suède.
1792: John Stuart, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1951: Kijuro Shidehara wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.
1966: Frits Zernike, Umudage wahawe Igihembo cya Prix Nobel.
2014: Samuel W. Lewis, wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Israël.
2016: Anita Brookner, Umwongereza wabaye umwanditsi w’inkuru ndende akaba n’umunyamateka.
TANGA IGITECYEREZO