RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Mahatma Gandhi yakatiwe gufungwa imyaka 6

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/03/2025 8:16
0


Tariki ya 10 Werurwe ni umunsi wa 69 mu minsi izaranga uyu mwaka; hasigaye iminsi 296 ngo ugere ku musozo.



Hari byinshi byaranze uyu munsi mu mateka yawo, bimwe muri byo ni ibi bikurikira:

1922: Mahatma Gandhi yafatiwe mu Buhinde akatirwa gufungwa imyaka itandatu, gusa nyuma y’imyaka ibiri yarafunguwe agiye kubagwa.

1945: Abasivili barenga ibihumbi 100 barishwe ubwo ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere zateraga ibisasu bya rutura i Tokyo mu Buyapani.

1952: Fulgencio Batista yayoboye ihirika ry’ubutegetsi muri Cuba maze yishyiraho nka perezida w’agateganyo.

1970: Mu Ntambara yo muri Vietnam, Captain Ernest Medina yashinjwe ibyaha by’intambara n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1977: Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bavumbuye uruziga ruzengurutse umubumbe wa Uranus.

1990: Muri Haiti, Prosper Avril yafunzwe amezi 18 nyuma yo kurekura ubutegetsi.

Abavutse kuri iyi tariki:

1846: Edward Baker Lincoln, umuhungu w’uwabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abraham Lincoln.

1853: Thomas Mackenzie, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle-Zélande.

1903: Clare Boothe Luce, wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Butaliyani.

1923: Val Logsdon Fitch, wahawe Igihembo cy’Amahoro ‘Prix Nobel’

1947: Kim Campbell wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada.

1952: Morgan Tsvangirai, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Zimbabwe.

1957: Osama Bin Laden, washinze umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda.

Abitabye Imana kuri iyi tariki:

1222: Johan Sverkersson, wabaye Umwami wa Suède.

1792: John Stuart, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

1951: Kijuro Shidehara wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.

1966: Frits Zernike, Umudage wahawe Igihembo cya Prix Nobel.

2014: Samuel W. Lewis, wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Israël.

2016: Anita Brookner, Umwongereza wabaye umwanditsi w’inkuru ndende akaba n’umunyamateka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND