RURA
Kigali

Byinshi kuri Owey ikirwa cyagaruye ubuzima nyuma y’imyaka 25

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:9/03/2025 11:51
0


Mu nyanja ya Atlantika, hafi ya Donegal, hariho Ikirwa cyitwa Owey, cyahoze gituwe n’abaturage basaga 100 mu myaka ya 1970. Nyamara, umuturage wa nyuma yahavuye mu 1977, gitangira gutakaza ubuzima. Nta mashanyarazi, nta mazi meza, nta bwato bwa rusange buhagera, abashaka kugisura bifashisha ubwato buto cyangwa ubwabo bwite.



Rachel Pedder, umwe mu bashinze ihuriro Wild Women of the Woods muri Ireland ya Ruguru, yatekereje kujyana abagize iryo tsinda kuri Owey. Iri huriro rifite abagore barenga 4,000 bashishikajwe no gusura ahantu nyaburanga hatamenyerewe nk'uko bitangazwa na BBC.

Yagze ati "Guhagera biragoye. Ahandi ushobora kwicara mu bwato rusange, ugatembera, ndetse ugahatinda. Nyamara, Owey ni Ikirwa cy’abaturage baho. Bisaba kububaha, ariko iyo ububashye, bakwakira neza''.

Paul Cowan, umwe mu batangije ibikorwa byo kugarura ubuzima kuri Owey, yakuriye aha kuva mu myaka ya 1970. Umuryango we wahahungiye intambara y’i Belfast, yaterwaga n’amakimbirane ashingiye ku myemerere.

Ati"Mama akomoka kuri Rutland Island, hafi ya Owey. Icyo gihe imyiryane yari ikaze, papa yatekereje ko ahantu heza ho gutuza ari ku cyirwa, duhita tuhimukira''.

Nyuma, na bo baje kuhava bitewe n’iterambere ryihutiraga ahandi. Ariko mu mwaka wa 2000, Cowan na murumuna we bagarutse kuri Owey, bajyanye abana babo mu rugendo rwo kwishimira iki cyanya. Basanze Ikirwa cyarasizwe cyonyine, amazu yarasenyutse, ariko babona amahirwe yo kugisubiza ubuzima. Bakoranye n’imiryango yabo, batangira gusana inzu ya kera y’umuryango, abandi basana izabo.

Kubaka ubuzima bushya kuri Owey ntibyari byoroshye, kuko ibikoresho byose byazanwaga mu bwato. Ubu inzu zigera kuri 20 zasubiranywe, kandi abaturage 20-30 bahamara amezi y’ubushyuhe. Hari n’icumbi ryakira abantu batandatu, mu gihe abandi bashobora gukambika. Gusa nta maduka cyangwa ibindi bikorwa remezo bihari.

Ubuzima kuri Owey buroroshye kandi butandukanye n’ahandi. Abahatuye bifashisha ingufu z’imirasire y’izuba na gaz, bakabika amazi y’imvura mu bigega. Ijoro riboneshwa n’urumuri rw’inyenyeri rudatuma hakenerwa amatara menshi.

Iki kirwa gikurura ba mukerarugendo bashaka kuruhuka no kugerageza ibintu bishya, barimo abakinira mu mazi, abazamuka imisozi, n’abakunda gutembera ahantu hatuje kure y’isi yihuta.

Gifite amazi kamere asangwa ahantu mubitare, munyanja no kunkombe zayo ndetse hifashishwa n'ibigega kugirango babone amazi meza yo gukoresha. Iki kirwa gikunze gukurura ba mukerarugendo kubera ibyiza nyaburanga biteye amabengeza.

Ikirwa cya Owey, kiri mu nyanja ya Atlantika hafi ya Donegal, cyahoze gituwe n’abaturage 100 mu myaka ya 1970 gusa ubu ubuzima bwaragarutse nyuma y'imyaka irenga 25.Nubwo Owey ari Icyirwa cyataye agaciro mu myaka 25, ubu cyasubijwemo ubuzima n’abagituye bagishaka uko cyari kimeze kera

Kimwe mu birwa bigifite umwihariko kamere muri Ireland






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND