Fizzo Mason yahishuye ko yinjiye mu muziki nyuma yo kubuzwa gukinira Amavubi, asaba abantu kudacika intege, anenga ipfobya ry’abahanzi bo mu ntara.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Fizzo Mason yatangaje ko umuziki atari wo yatekerezaga nk’umwuga we wa mbere, ahubwo yari umukinnyi w’umupira w’amaguru.
Yagize ati: "Njye ubusanzwe nakinaga umupira w’amaguru, nzi ko ari njye uzajyana Amavubi mu gikombe cy’Isi.
Twakoze amarushanwa y’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, ndakina ndatsinda. Ariko basuzumye ibyangombwa by’amavuko basanga imyaka bifuza ndayirengeje. Ubwo urugendo rwanjye rw’umupira rwarangiriye aho, ntangira gukora umuziki."
Iyi mpinduka yatumye yinjira mu muziki yihitiyemo injyana ya Hip Hop, kuko yabonaga ifite imbaraga zo gutanga ubutumwa bufasha sosiyete nyarwanda.
Fizzo Mason yashyize hanze indirimbo yise "Ibindushya", aho asaba abanyarwanda kudacika intege nubwo ubuzima bugoye.
Ati: "Nayikoze ngira ngo abazayitega amatwi bakanayireba bayigireho ko nubwo ubuzima bugoye, ntampamvu yo kwiheba. Bagomba guhatana cyane kuko nubwo hari ibibazo, nta kibazo gihoraho."
Yakomeje agira ati: "Hari ubwo ushobora kumara umunsi utagira amahoro uhangayikiye amafaranga, wayabona bikarangira utanayariye.
Niyo mpamvu nagiraga ngo mbibutse ko nubwo ubuzima bugoye, nta mpamvu yo kwishora mu biyobyabwenge kuko ibyo biyobyabwenge bishobora gutera imbaraga zo kwiyahura."
Avuga ko iyi ndirimbo yibanda ku buzima busanzwe bw’abantu bahura n’ibibazo, ku buryo bimwe bibabuza amahoro ndetse bikabatera kwiyahura cyangwa gusenga ibigirwamana ngo bibakize.
Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ye ifite umwihariko mu buryo itunganyijwemo dore ko yanatunganyijwe n'abacuzi b'umuziki 3, Opah Producer, Malous Producer akora "Mix" yayo naho Trackslayer akora Mastering yayo.
Ati: "Buri mu producer wakoze kuri iyi ndirimbo yashyizeho uruhare rukomeye kugira ngo ibe nziza. Uyumva wese yakwumva ko beat itandukanye n’izindi.
Uburyo amajwi y’iyi ndirimbo atunganyijwe ni ibintu bidasanzwe. Isohoka neza mu matwi y’abantu, ntizakuririza, ntivuga gahoro, mbese yujuje ubuziranenge burenze kuba ari producer umwe wayikoraho."
Fizzo Mason yavuze ko umuziki wo mu ntara utitabwaho nk’uwo mu mujyi wa Kigali. Ati: "Abenshi bashyigikira umuziki wo mu mujyi wa Kigali, ariko iyo baje mu ntara badukenera bakirengagiza ko mu gihugu hose hari impano zitandukanye. Izo mpano zirakenewe kugira ngo zigirire akamaro aho ziherereye mu mpande zose z’igihugu."
Asobanura ko rimwe na rimwe ibihangano by’abahanzi bo mu ntara biteshwa agaciro bitewe n’aho bakomoka. Ati: "Nibaza niba ari ngombwa ko abahanzi twese twatura mu mujyi wa Kigali kugira ngo umuziki wacu uhabwe agaciro?"
Fizzo Mason asanga icyakorwa kugira ngo abahanzi bakorera umuziki mu ntara bahabwe agaciro ari uko bakwihagararaho.
Ati: "Buri muhanzi wese yagombye gufata iya mbere mu kwamagana abababwira ko gukorera umuziki mu ntara nta kigenda. Niba umuziki ari independent, ntidukwiye kwemera gupfobywa."
Yongeraho ko abahanzi bakwiriye gukomeza gukora ibihangano bifite ireme, aho gukorera umuziki hashingiwe gusa ku hantu bakomoka.
Kuri we, iterambere ry’umuziki nyarwanda ntiryakagombye guterwa n’aho umuhanzi akomoka, ahubwo ryakabaye rishingiye ku bushobozi bw’ibihangano bye.
Yagize ati: "Buri wese afite inshingano zo gushyigikira umuhanzi atagendeye aho aturuka. Ahubwo ibihangano byiza byose byakagombye gushyigikirwa. Ndetse n’umuhanzi wese akwiye kubahwa kuko ibyo akora bimusaba imbaraga n’ubushobozi bw’amafaranga."
Fizzo Mason ashimira itangazamakuru ryiza, ariko akavuga ko hari abanyamakuru bamwe bagira uruhare mu gupfobya impano z’abahanzi bo mu ntara.
Ati: "Hari abanyamakuru bamwe bagira ubushake bwo kumunga impano z’igihugu aho kuzizamura. Niba umuntu aturutse ahandi, kuki bamwakira neza, ariko umuhanzi wo mu ntara bagakomeza kumutoteza? Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda bikwiye guhindura iyo myumvire."
Ariko nanone, yashimye ibitangazamakuru nka INYARWANDA ndetse n’abanyamakuru nka MC Tino, ati: "MC Tino ni umunyamakuru uzi ibyo akora, abikora kinyamwuga. Umuntu ufite impano amufasha atitaye aho akomoka. Murakoze, mugire iterambere!".
Uyu muhanzi yavuze ko adashaka kwita abakunzi be "abafana" kuko abona ari abantu b’ingenzi mu rugendo rwe rw’umuziki. Ati: "Ntawe dusa mu mikorere no mu migirire. Ibyo nkora ndabyitondera, sinigana, mfite ubudasa. Icyo mbasaba ni uko bakomeza kunshyigikira, bakampa imbaraga."
Yanakomoje ku cyubahiro afitiye nyakwigendera Jay Polly, avuga ko yari umuhanzi mwiza, ati: "Jay Polly yari imfura, Imana ikomeze kumuruhura neza."
Uyu muhanzi ari mu nzira yo kuzamura izina rye mu muziki nyarwanda, aho yizeye ko ubutumwa bwe buzagera kuri benshi kandi bugahindura ubuzima bwabo.
REBA INDIRIMBO NSHYA "IBINDUSHYA" YA FIZZO MASON FT MALOUS
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO