RURA
Kigali

U Bwongereza bwanze kwishyura u Rwanda asaga Miliyari 89 Frw

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:5/03/2025 11:57
1


Nyuma y’uko umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda atangaje ko u Bwongereza bugomba kwishyura u Rwanda arenga Miliyari 89 Frw yasigaye ku masezerano bagiranye yo kwakira abimukira, umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko nta yandi mafaranga bazaha u Rwanda.



Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yasabye u Bwongereza kwishyura miliyoni 50 z’ama-Pound [arenga miliyari 89,2 Frw] akubiye mu masezerano ateganya kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu Bwongereza binyuranye n’amategeko.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ati “U Bwongereza bwari bwasabye u Rwanda guhara aya mafaranga bucece, hashingiwe ku cyizere n’umubano mwiza twari dusanganywe hagati y’ibihugu byombi. Ariko u Bwongereza bwangije iki cyizere binyuze mu gufatira u Rwanda ibihano bidafite ishingiro bigamije guhungabanya umutekano wacu hamwe n’imvugo rutwitsi zidafite ishingiro za Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins of Highbury.

Ubu rero turi gukurikirana ayo mafaranga kuko u Bwongereza buyatugomba mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Nyuma yo gutangaza ibi, Umuvugizi wa Leta y’u Bwongereza yatangaje ko nta yandi mafaranga bazishyura u Rwanda nk’uko ikinyamakuru Reuters kibitangaza.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza agira ati “Nk'uko byagaragajwe neza mu nyandiko za dipolomasi hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda, nta yandi mafaranga azatangwa muri iyi gahunda kandi u Rwanda rwemeye kureka ayo mafaranga yari asigaye.”

Mu Kwakira 2024, u Bwongereza bwatangaje ko amafaranga yose bwari bumaze guha u Rwanda muri iyi gahunda butazayishyuza ariko butayabonamo umuti wakemura ikibazo cy’abimukira, ahubwo bugomba gushyira imbaraga mu gucunga umutekano w’aho abimukira binjirira mu bwato buto bava muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

Nyamara nubwo bimeze gutyo, The Telegraph yanditse ko magingo aya u Bwongereza butari bwahagarika aya masezerano mu buryo bwemewe n’amategeko, nubwo kuva Ishyaka ry’Abakozi [Labor Party] ryatsinda amatora ryahise rihagarika ibikorwa byose bijyanye no kohereza abimukira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzigiyimana Emmanuel 20 hours ago
    Imana ikunda urwanda tuzabaho kuberimana nahataraha twarahavuye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND