Ikipe ya Vision FC iri kurwana no kuguma mu cyiciro cya mbere, yahaye akazi umutoza Lomami Marcel asimbura Abdou Mbarushimana.
Nyuma yo gutsindwa imikino 4 yikurikiranya, ubuyobozi bw’ikipe ya Vision FC bwahisemo kwirukana umutoza Abdou Mbarushimana, imusimbuza Lomami Marcel.
Tariki 4 Ugushyingo 2024 nibwo ikipe ya Vision FC yahaye akazi umutoza Abdou Mbarushimana, asimbuye Calum Shaun Selby ukomoka mu Bwongereza ndetse akaba ariwe wari waratangiranye ikipe ubwo yatangiraga shampiyona y’icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino.
Abdou Mbarushimana yari yahawe inshingano zo kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere ndetse agahita avana ikipe mu murongo utukura. Ntabwo ibi byaje kumworohera byatumye Vision FC ifata umwanzuro wo kumusezerera.
Lomami Marcel niwe wahise ahabwa ikipe ya Vision FC ndetse akaba yasabwe kuyigumisha mu cyiciro cya mbere ndetse agatsinda imikino hafi ya yose isigaye ya shampiyona.
Vision FC kuva yatangira imikino ya shampiyona yo kwishyura yatsinzwe na Gorilla FC, Muhazi United na Bugesera FC, ndetse ikaba yaraye itsinzwe na Rutsiro FC umukino wa kane wikurikiranya.
Ikipe ya Vision FC iri ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona, aho ifite amanota 12, irushwa na Kiyovu Sports amanota 3
Lomami Marcel wari umaze iminsi atoza Kiyovu Sports abaye umutoza wa 3 uhawe Vision FC muri uyu mwaka w’imikino tutabariyemo Banamwana Camarade
TANGA IGITECYEREZO