Burna Boy yatunguranye aserukana ku rubyiniro n'itsinda rya Sauti Soul rizwi cyane muri Kenya, mu rwego rwo gushimisha abari bakitabiriye barimo n'umubyeyi we.
Ejo hashize tariki ya 1 Werurwe 2025, umuhanzi w'icyamamare Burna Boy yataramiye abatuye i Nairobi muri Kenya, mu gitaramo cyabereye ahitwa Uhuru Gardens. Iki gitaramo cyabaye igikorwa gitangaje, aho abitabiriye bagaragaje ko ari cyo gitaramo kidasanzwe kimaze kubera muri Kenya, nyuma y'uko Burna Boy yerekanye ubuhanga n'ubushobozi by'umuhanzi w'umunyabigwi.
Iki gitaramo cyagaragayemo udushya twinshi, aho itsinda rya Sauti Sol ryatunguranye rigasanga Burna Boy ku rubyiniro, ndetse baririmbana indirimbo yabo yitwa "Time Flies". Ibi byari ubwa mbere aba bahanzi bombi baririmbanye mu buryo bw'imbonankubone, bikaba byafashwe nk'ikimenyetso cy'ubufatanye bwiza muri muzika hagati y'ibihugu byombi.
Gukora igitaramo cy'amateka kuri Burna Boy bishya, cyane ko byahuye n'uburambe bwo gususurutsa abantu afite. Burna Boy yaje yitwaje ibikoresho bye bwite by'umuziki, bituma uburyohe bw'amajwi buba bwiza kurushaho, binatuma abafana bishimira igitaramo cye. Abari mu gitaramo bavuga ko amajwi yari meza cyane ku buryo bitashoboka kuyabona ahandi.
Burna Boy yishyuwe amafaranga arenga miliyoni imwe y'amadorari, kandi yaje azanye n'itsinda ry'abantu barenga 60 mu rwego rwo gutegura no gushyira mu bikorwa iki gitaramo kidasanzwe. Abahanzi n'abafana bose barishimye kuko igitaramo cyari cyateguwe neza kandi cyari cyiza mu buryo bugaragarira amaso.
Iki gitaramo cya Burna Boy cyasize ishusho idasanzwe muri Kenya, ndetse hagaragayemo n'ibindi bintu bitandukanye byanyuze abari aho, nk'ikiganiro Burna yavuzemo Sophie, umushoramari w'icyamamare wigeze kumusaba Lamborghini. Ibi byose byatumye iki gitaramo gisigara mu mitwe y'abakitabiriye.
Burna Boy n'abagize itsinda rya Sauti Soul bafatanyije mu gususurutsa abanya-Kenya
Burna Boy ku rubyiniro muri Kenya
TANGA IGITECYEREZO