Umunyarwanda ufite ubuhanga mu gucuranga gitari, Deo Salvator yakoreye ibitaramo bibiri bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni nyuma y’ibindi bikomeye yakoreye mu bihugu binyuranye byo ku Mugabane w’u Burayi.
Ibi bigaragaza ukwaguka ku rugendo rw’umuziki w’uyu muhanzi umaze imyaka irenga itanu yigaragaza cyane binyuze mu bikorwa binyuranye. Ndetse, hirya yo muziki, aherutse gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Gisèle Umutoni.
Deo Salvator yataramiye muri Providence, Rhode Island, na Wesleyan University afatanyije na PVD World Music.
Yasangije abitabiriye ibi bitaramo bye bibiri, injyana gakondo y’u Rwanda ayicishije mu buhanga bwe bwa ‘Fingerstyle Guitar’.
Uyu muhanzi azwiho ubuhanga mu guhindura injyana ya Inanga ku gicurangisho cya gitari, agahuza umwimerere w’umuziki gakondo n’injyana zigezweho.
Ibi bitaramo bye muri Amerika ni indi ntambwe ikomeye mu kugaragaza umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Ibitaramo bye byabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2024 ahitwa kuri Courtland St, Prodivence afatanyine na PVD World Music & Nimki.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, Deo Salvator yatanze ibyishimo mu gitaramo gisoza yise “Finding the Spirit of Inanga” cyabereye muri Kaminuza ya Wesleyan, aho yanataramanye n’umuhanzi Chance Kinyange Boas.
Iki gitaramo ni igice cy’ibikorwa bya Black History Month, gifashwa na Resource Center.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Deo Salvator yavuze ko ibi bitaramo ari amahirwe akomeye yo kumvisha abakunzi be umuziki w’umwimerere nyarwanda mu buryo bushya no kubona uko injyana gakondo ikomeje kwaguka ku isi.
Deo Salvator akomeje gushyira umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, atanga ubuhamya bw’uko umwimerere wacu ushobora kugira ijambo mu muziki wa none ku isi hose.
Yanavuze ko hari byinshi yungukiye muri
ibi bitaramo. Ati “Nahungikiye ubumenyi bwinyongere ku muziki bwo kuwucuruza by’umwihariko
ku ruhando rw’Isi no kuwubungabunga.”
Deo Salvator yavuze ko nyuma y’ibi
bitaramo akomeje urugendo rw’ibitaramo, kuko no ku wa Mbere tariki 3 Werurwe
2025 azatangira urugendo rw’ibindi bitaramo.
Deo Salvator yataramiye ahitwa Courtland
Club, Providence RI mu gitaramo cya mbere
Salvator ubwo yataramiraga muri Kaminuza
ya Wesleyan afatanyije n’umuryango PVD World Music
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA KABIRI YA DEO SALVATOR YASOHOYE MU MYAKA INE ISHIZE
TANGA IGITECYEREZO