RURA
Kigali

Kaminuza ya Nigeria yahagaritse umwarimu ukurikiranyweho gutera inda abanyeshuri bane

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:1/03/2025 10:18
0


Kaminuza ya Nigeria i Nsukka (UNN) yahagaritse by'agateganyo umwarimu wayo, Chigozie Odum, nyuma y'uko iperereza ryemeje ko yateye inda abanyeshuri b'abakobwa bane mu gihe cy'imyaka ine.



Ibi birego byatangiye kumenyekana mu mwaka w'amashuri wa 2019/2020, aho Odum yashinjwaga gutera inda abanyeshuri kuva yashingwa inshingano zo kwigisha muri iyo kaminuza. Nyuma y'iperereza ryimbitse, ubuyobozi bwa kaminuza bwafashe icyemezo cyo kumuhagarika ako kanya. 

Ibaruwa imuhagarika yanditswe kandi isinywa n'umwanditsi mukuru wungirije wa kaminuza, Madamu Achiuwa F.C. Igaragaza ko kaminuza ishyira imbere imyitwarire myiza n'ubunyangamugayo mu burezi nk'uko tubicyesha Face of Malawi

Bwana Odum wari umwarimu mukuru mu ishami ry'ubuvumbuzi n'ubukerarugendo, ashinjwa gutera inda abanyeshuri bane mu gihe k'imyaka ine amaze ari umwarimu muri UNN. 

Ibi byatumye ubuyobozi bwa kaminuza bufata ikemezo cyo kumuhagarika mu kazi ke kugeza igihe iperereza rirangiriye, kandi muri iki gihe azajya ahabwa kimwe cya kabiri cy'umushahara we. 

Iri hagarikwa rije rikurikira ifatwa rye na polisi, nyuma y'ikirego cyatanzwe n'umuryango w'umunyeshuri umwe mu bo bivugwa ko yateye inda, ashinjwa kumutera ubwoba no kumusaba gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato. 

Ubuyobozi bwa kaminuza bwatangaje ko bwashyizeho akanama ko gukora iperereza kuri ibi birego, kandi ko Odum azafatirwa ibihano bikomeye mu gihe azaba ahamwe n'ibi byaha. 

Banongeyeho ko niba hari abandi banyeshuri bafite ibirego nk'ibi, bakwiye kubigaragaza kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse. 

Ibi bikorwa byafashwe nk'uburyo bwo kurinda izina rya kaminuza no kwerekana ko idashyigikiye imyitwarire mibi mu burezi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND