RURA
Kigali

Lionel Messi yatangaje ikipe yakiniye atishimye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/03/2025 16:02
0


Nyuma y’imyaka ibiri akinira Paris Saint-Germain, Lionel Messi yatangaje ko atigeze anezerwa muri iyo kipe yo mu Bufaransa, haba mu myitozo cyangwa mu mikino.



Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine, watwaye Ballon d'Or inshuro umunani, yemeje ko yari afite ibihe bitoroshye i Paris, ari na yo mpamvu yahisemo kwerekeza muri Inter Miami.

Messi ufite imyaka 37, yageze muri PSG mu 2021 nyuma yo kuva muri FC Barcelona, aho yamaze imyaka 21. Yatsindiye PSG ibitego 32, atanga imipira 35 yavuyemo ibitego mu mikino 76 yakinnye.

Nyuma y'iyo myaka ibiri, yahisemo kwerekeza muri Inter Miami, ikipe yo muri Major League Soccer (MLS) ifitwemo imigabane na David Beckham.

Mu kiganiro yagiranye na Zane Lowe wa Apple Music, Messi yagize ati: "Icyemezo cyo kuza muri Inter Miami cyabaye amahitamo meza, cyane cyane nyuma y’imyaka ibiri itaranshimishije i Paris.

Sinishimiraga umunsi ku wundi, haba mu myitozo cyangwa mu mikino. Byarangoye kwinjira mu buryo bwo gukina bwa PSG. Nifuje kuza muri Inter Miami kuko ari ikipe iri gutera imbere, ifite ejo hazaza heza."

Messi kandi yavuze ko kuva muri Barcelona byabaye ibintu bitunguranye, kuko atari yiteguye guhita ayisohokamo. Nyamara, nyuma yo kwerekeza muri PSG, ntabwo yigeze yishimira ubuzima bwe nk'uko yari ameze i Barcelona.

Messi yavuze ko umubano we n’abafana ba PSG watangiye kuzamo agatotsi, aho bamwe batamwakiraga neza. Mu gihe yari agiye kuva muri iyi kipe, Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi, yamushinje kutubaha ikipe no kudaha agaciro amahirwe PSG yamuhaye.

Gusa Messi ntiyahisemo gusubiza ayo magambo, ahubwo yibanze ku buzima bushya bwa ruhago muri Inter Miami, aho amaze gutsinda ibitego 36 mu mikino 42 anatanga imipira 20 yavuyemo ibitego.

Lioneli Messi yatangaje ko atigeze yishima ubwo yakiniraga Paris Saint-Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND