Habaye guterana amagambo mu nama yabereye muri White House kuri uyu wa Gatanu hagati ua Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.
Iyi nama yaranzwe no kutumvikana gukomeye cyane, by’umwihariko ku bijyanye n’inkunga Amerika itanga kuri Ukraine. Perezida Trump, hamwe n’icyegera cye, JD Vance, bashinje Zelenskyy kutagaragaza icyubahiro gihagije ku mfashanyo Amerika yatanze.
Trump: "Ntuhagaze neza, ariko urimo urakina n’intambara ya gatatu y’isi"
Muri iyo nama, Trump yagaragaje kutishimira uburyo Zelenskyy yitwara, amubwira amagambo akomeye ati: "Ntuhagaze neza muri iki gihe. Ariko urimo urakina n’ibishobora kuvamo intambara ya gatatu y’isi yose" nk'uko tubikesha voa.com
Trump yavuze ko Zelenskyy adafite icyifuzo gihamye cyo kugera ku mahoro, ndetse ashimangira ko Ukraine ifite amahitamo abiri: "Wahitamo kugirana amasezerano natwe, cyangwa se ukisanga uri wenyine. Urugamba uzarurwana wenyine, kandi sintekereza ko ruzaba rworoshye kuri wowe."
Icyegera cya Perezida Trump, JD Vance, nawe yashinje Zelenskyy kutagira ubushake bwo gushimira Abanyamerika bamufashije, amubaza niba hari igihe na kimwe yigeze agaragaza ishimwe.
Mu gusubiza, Zelenskyy yashimangiye ko yubaha kandi ashimira Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko yifuza amahoro nubwo atari we wenyine ufite ububasha bwo kuyageraho.
Ubwoba ku hazaza h’inkunga ya Amerika kuri Ukraine
Uku guterana amagambo kwateye impungenge ku hazaza h’inkunga ya Amerika kuri Ukraine, ndetse n’uburyo intambara irimo izakemuka.
Abasesenguzi bagaragaje ko byari ibintu bidasanzwe kubona umukuru w’igihugu kiri mu ntambara ashyirwaho amakosa n’abamwakiriye muri White House, ibintu bidasanzwe mu mateka ya vuba ya Amerika.
Nyuma y’iyo nama, Trump yanditse ku rubuga rwe Truth Social, avuga ko bagiranye ibiganiro by’iza bihora kugira icyo bigeraho, ariko ko "Zelenskyy atiteguye amahoro."
Yongeraho ko Perezida wa Ukraine "yagaragaje kutubaha Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitewe n’imyitwarire ye muri White House."
Iyi mvugo ya Trump yateye impungenge nshya ku mugabane w’u Burayi, aho abayobozi bamaze igihe bagaragaza ubwoba ku buryo Trump yitwara kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, n’icyo bishobora kuvamo mu gihe kiri imbere.
Ku rundi ruhande, Ukraine ikomeje gusaba ubufasha bwa gisirikare no gukomeza guhabwa inkunga, mu gihe intambara n'uburusiya imaze imyaka itatu ikomeje gukaza umurego.
TANGA IGITECYEREZO