RURA
Kigali

U Burusiya n’Ubushinwa biri kwinjiza mu kazi abakozi birukanywe na Leta ya Amerika

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/03/2025 9:24
0


U Burusiya n’Ubushinwa bikomeje kwinjiza abakozi ba Leta ya Amerika birukanywe, bikoresheje imbuga nka LinkedIn kugira ngo babone amakuru y’ibanga.



Amakuru mashya y’iperereza rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza ko ibihugu by’amahanga birimo u Burusiya n’Ubushinwa bikomeje kongera imbaraga mu kwinjiza abakozi ba Leta ya Amerika birukanwe, cyane cyane abakoraga mu nzego z’umutekano w’igihugu. 

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru CNN, ibi bihugu byibanze ku bakozi bafite impushya z’ubutasi (security clearances) n’abari mu gihe cy’igeragezwa (probationary employees), kuko bashobora gutanga amakuru akomeye ku miyoborere ya Leta n’ibikorwa remezo by’umutekano w’igihugu.

Iri perereza ryagaragaje ko u Burusiya n’Ubushinwa biri gushakisha aya makuru mu buryo butandukanye, birimo gushyiraho imbuga za murandasi zo gutoranya abakozi birukanwe ndetse no kubashakisha binyuze kuri LinkedIn. 

Nk’uko byemejwe n’abantu bane bafite amakuru yizewe ndetse n’impapuro z’iperereza ryasohowe n’Urwego rw’iperereza rwa Navy (Naval Criminal Investigative Service), ibi bihugu biri kugerageza gukoresha amahirwe yatewe n’umugambi wa Leta ya Donald Trump wo kugabanya umubare munini w’abakozi ba Leta.

Iyo nyandiko ya NCIS, nk’uko yarebwe na CNN, ivuga ko inzego z’iperereza za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite “ikizere kiri hejuru” cy’uko u Burusiya n’Ubushinwa biri kugerageza gukoresha aba bakozi birukanwe mu rwego rwo kubona amakuru y’ibanga yerekeye Amerika.

Uyu mugambi w’ibi bihugu uteye impungenge ku mutekano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko bigaragazwa ko ushobora kugira ingaruka zikomeye ku bwirinzi bw’igihugu, by’umwihariko mu bijyanye n’inzego z’ingenzi za Leta n’ibikorwa remezo by’umutekano.

Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND