RURA
Kigali

Mico The Best yakomoje ku gitaramo cye bwite ndetse na EP ari gutegura- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2025 14:10
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Turatsinze Prosper wamamaye mu muziki nka Mico The Best, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cye bwite (One Man Show), kizabanzirizwa no gushyira hanze indirimbo zigize ‘Extended Play (EP)’ ye nshya.



Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Umutaka', 'Igare' n'izindi, ni umwe mu bari kuririmba mu bitaramo biherekeza isiganwa rya Tour du Rwanda bizwi nka Tour du Rwanda Festival, bizasozwa ku Cyumweru tariki 2 Werurwe 2025. 

Mico The Best ari ku rutonde rw'abahanzi bagiye baririmba muri ibi bitaramo, bigera mu bice bitandukanye by'Igihugu. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite, kandi azagitangaza mu gihe kiri imbere.

Ati "Njyewe nkubwiye mu ijambo rimwe waba ushaka kumenesha ibanga. Iyi gahunda nzayivugaho mu minsi micye iri imbere. Ntabwo birenze amezi ane bitaratangazwa."

Yavuze ko ari kwitegura gukora iki gitaramo mu gihe ari no gukora ku ndirimbo zizaba zigize EP ye, yifuza gushyira hanze mu gihe kiri imbere.

Uyu muhanzi yumvikanisha ko adakorera ku gitutu cy'abasohora indirimbo buri munsi, kuko yahitamo gukora indirimbo imwe mu mwaka igakundwa, aho gusohora indirimbo eshanu mu mwaka ntizakirwe neza.

Ati "Urebye ukuntu kuva na cyera nakoze umuziki, njye kuva na cyera ntabwo ntigeze 'nyagara' (mu mvugo z'ubu). Abantu benshi 'bayagaye' barazimye. Ijwi ry'umuhanzi ntabwo rikwiye guhora ryumvikana kenshi mu matwi y'abantu, kuko iyo ryumvikanye kenshi rirarambirana. Iyo ushaka ko uhora wumvikana mu matwi y'abantu, ugomba gukora ibintu bitandukanye."

Akomeza ati "Aho kugirango ukore indirimbo eshanu zose ntizikundwe, wakora imwe igakundwa ukajya igira n'icyo cyubahiro."

Mico The Best avuga ko n'ubwo ari mu kibuga cy'umuziki, ariko abona ko abahanzi barimo Bruce Melodie, Element, Kenny Sol, Chriss Eazy, Yampano... bakwiye gushyigikirwa na Sosiyete. Ariko kandi hamwe n'imikorere ye ya buri munsi, yizera neza ko ntako atagira mu gukora imiziki myiza.

Ati "Ariko ibaze umuntu ubaha indirimbo imwe cyangwa ebyiri mu mwaka, ubwo mwabahaye esheshatu bajya he? "

Mico The Best ni umuhanzi w'umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat na Dancehall. Yatangiye umuziki mu myaka ya 2008, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda.

Azwi mu ndirimbo zakunzwe nka "Igare", "Umunamba", "Umugati", "Amabiya", n'izindi. Indirimbo ye "Igare" yegukanye igihembo cy'indirimbo y'umwaka mu 2020.

Mu 2022, yatangaje ko ari gutegura gusohora Extended Play (EP) mbere yo gushyira ahagaragara album yitiriye umuhungu we w'imfura.

Mico The Best asaba urubyiruko kugira umuco w'ubutwari no kwitangira umurimo. Avuga ko indirimbo ze nyinshi azandika mu masaha ya mu gitondo, kandi ashimangira ko aho kugira ngo asohore indirimbo nyinshi zidafite ireme, ahitamo gutinda ariko akazana ibihangano bifite agaciro.


Mico The Best yatangaje ko ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite mu rwego rwo gutaramira abakunzi be 

Mico The Best yanavuze ko ari gukora kuri EP ye nshya izaba iriho indirimbo zinyuranye

Mico yavuze ko gusohora indirimbo buri munsi, atari byo bigaragaza umuhanzi ukora 

Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival byitabirwa n'umubare munini w'abakunzi b'umuziki

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MICO THE BEST

"> 

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘TWIVUYANGE’ MICO YAHURIJEMO ABAHANZI BANYURANYE

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND