Tariki ya 27 Gashyantare ni umunsi wa 58 w’uyu mwaka wa 2025 usigaje indi 307 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe
mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka:
425: Kaminuza
ya Constantinople yashinzwe n’Umwami Théodose II binyuze ku mugore we Aelia
Eudoxie.
1700: Ikirwa
cya Nouvelle Bretagne cyaravumbuwe.
1776: Mu
ntambara y’impinduramatwara muri Amerika, urugamba rw’akagezi Moore muri North
Carolina yatanyije ingabo za Loyalist.
1844: Repubulika
ya Dominica ni bwo yahawe ubwigenge na Haiti.
1860: Abraham
Lincoln yavugiye ijambo kuri Cooper Union mu Mujyi wa New York, byanamuteye
gutsinda amatora ya Perezida.
1900: Ishyaka
ryo mu Bwongereza ryitwa Labour Party ryarashinzwe.
1933: Inzu
y’Inteko Inshinga Amategeko y’u Budage Reichstag nibwo yahiye.
1963: Repubulika
ya Dominica ni bwo yatoye Perezida wa Mbere Juan Bosch atowe mu nzira ya
Demokarasi nyuma y’ubutegetsi bw’igitugu bya Rafael Trujillo.
1991: Uwahoze
ari Perezida wa Amerika George H. W. Bush yatangaje ko Koweït yabohowe.
Bamwe
mu bavutse kuri iyi tariki:
1976: Tony
Gonzalez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyamerika.
1980: Brandon
Beemer, umukinnyi w’amafilime w’Umunyamerika.
1980: Chelsea
Clinton, Umunyamerikakazi akaba n’umukobwa wa Bill na Hillary Clinton.
Bamwe
mu bitabye Imana kuri iyi tariki:
1659: Henry
Dunster, Perezida wa Mbere wa Kaminuza ya Havard yo muri Leta ya Massachusetts
muri Amerika.
1972: Pat
Brady, umukinnyi w’amafilime w’Umunyamerika akaba n’umuririmbyi.
2006: Linda
Smith, umunyarwenya w’Umwongerezakazi.
2010: Madeilene
Ferron, umwanditsi w’Umufaransakazi.
2011: Duke
Snider, umukinnyi wa Baseball w’Umunyamerika.
TANGA IGITECYEREZO