Mia McQuillin, umukobwa w’imyaka 18 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Bufaransa nyuma yo kubyara umwana we mu cyumba cya hoteli, Ibis Styles i Paris, akamujugunya mu idirishya, bikaruviramo urupfu.
Uyu mukobwa yari mu rugendo shuri muri gahunda ya ‘EF Gap Year’ gahunda ikorwa n'ikigo cya EF ‘Education First’, ihuza urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 22, rukagira amahirwe yo gusura ibihugu bitandukanye. Amakuru atangwa n’ubutabera avuga ko McQuillin ashobora kuba atari yiteguye kwakira gutwita kwe, ibintu bikekwa ko byagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Umukozi wa Hoteli yavuze ko bibabaje kubona ibi byarabaye, yongeraho ko byamuteye ubwoba.
TANGA IGITECYEREZO