RURA
Kigali

Young P yashyize hanze indirimbo yahuriyemo na mukuru we Jaja

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/02/2025 21:51
0


Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika,Gasirimu Patrick 'Young P' yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yahuriyemo na mukuru we Jaja yise 'You Can't tell me nothing'



Uyu muhanzi aganira na InyaRwanda, yavuze ko iyi ndirimbo yari asanzwe ayifite yanditse ariko idakozwe, gusa mukuru we Jaja nawe usanzwe ari umuhanzi akaza kumufasha kujya kuyitunganya mu buryo bw'amajwi n'amashusho ndetse bikarangira agiyemo.

Young P yavuze ko iyi ndirimbo yifuza ko yazagaragaza impano ye akaba yamenyekana dore ko yazanye umwihariko aho we aririmba ikinyarwanda gusa kandi akenshi usanga Abanyarwanda baba hanze mu bihangano byabo bakunze gukoresha izindi ndimo.

Yagize ati "Icyo nifuza ko iyi ndirimbo yazangezaho,ni ukugaragaza impano yanjye, nkamemenyekana mu banyarwanda cyane cyane ko nazanye umwihariko wo gukoresha ikinyarwanda cyinshi cyane bitandukanye n’abandi baba hanze kenshi bakoresha ururimi rw’Icyongereza''.

Yavuze ko nyuma ya 'You Can't tell me nothing' afite ibindi bikorwa byinshi aho yifuza ko nibura buri nyuma y'amezi abiri yajya asohora indirimbo ikozwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Yagize ati "Nyuma y’iyi ndirimbo mfite ibindi bikorwa byinshi,ubu ngubu ndi muri Studio ndi guteganya kuba nakora album . Ndi gukora cyane ku buryo nihaye intego ko buri nyuma y’amezi 2 nzajya nsohora indirimbo ifite amajwi n'amashusho".

">

Young P yafatanyije na mukuru we Jaja bakora indirimbo bise 'You Can't tell me nothing' 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND