Mu mateka y’amarushanwa y’ubwiza ku isi, ba Nyampinga benshi bagiye bagira amahirwe akomeye mu mibereho yabo, bakinjira mu mwuga w’imideli, sinema, cyangwa ubucuruzi. Nyamara, inyuma y’iyo shusho nziza berekanaga imbere ya camera, hari bamwe bagiye bahura n’ibibazo bikomeye byo mu mutwe, bigatuma bafata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.
Nubwo ba Nyampinga bagaragara nk’abantu bishimye kandi bafite ubuzima bwiza, ubuzima bwabo bushobora kuba bwuzuye imihangayiko n’ibibazo. Ibi bituma benshi bemeza ko uburanga n’amakamba atari byo bitanga ibyishimo nyabyo, ahubwo kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe no kugira abantu wizeye ushobora kubwira ibibazo byawe ari byo by'ingenzi kurusha ibindi byose.
Abahanga mu by'ubuzima, bavuga ko niba hari umuntu urwaye
agahinda gakabije cyangwa arwana n’ibitekerezo byo kwiheba, ari byiza kwegera
inshuti yizeye, umuryango we, cyangwa abaganga babizobereye bakamufasha.
Muri iyi nkuru, turagaruka
ku bakobwa 10 babaye ba Nyampinga, ariko nyuma bakaza kwiyahura bitewe n’impamvu
zitandukanye.
1. Cheslie Kryst (Miss
USA 2019)
Cheslie Kryst yari
umunyamategeko, umunyamakuru, n'umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu. Nubwo
yari umunyabwenge benshi bemera, ku wa 30 Mutarama 2022,
yasimbutse ku nyubako ndende iherereye muri New York, ahita yitaba Imana.
Nyuma, byaje kumenyekana ko yari amaze igihe arwana n’indwara yo kwiheba.
2. Zoe Sozo Bethel (Miss
Alabama 2021)
Ku wa 18 Gashyantare
2022, Zoe Sozo Bethel yaguye mu bitaro nyuma yo guhanuka ku nyubako ndende.
Nubwo byatangajwe ko yapfuye azize impanuka, hari benshi bakekaga ko bishobora
kuba ari uburyo bwo kwiyahura, kuko yari amaze igihe agaragaza ibibazo bifitanye isano n'ubuzima bwo mu
mutwe.
3. Amber-Lee Friis (Miss
Universe New Zealand Finalist 2018)
Amber-Lee Friis yari umwe
mu bakobwa bashimwaga cyane kubera uburanga n’ubushake bwo kugera ku nzozi ze.
Ariko ku wa 18 Gicurasi 2020, hamenyekanye inkuru mbi ko yiyahuye. Abari bamuzi
bavuze ko yari amaze igihe kinini arwana n’ibitekerezo byo kwiheba, bikaba
byaramugejeje ku rupfu.
4. Daša Radosavljević (Miss Serbia 2015)
Daša Radosavljević yabaye Nyampinga wa Serbia mu 2015, ariko nyuma y’igihe gito, yahuye n’ibibazo bikomeye mu buzima bw’urukundo. Ntiyashoboye kubyakira, biza kurangira yiyahuye, asiga inshuti n’umuryango we mu gahinda gakomeye.
5. Nafisa Joseph (Miss India 1997)
Nafisa Joseph yari umunyamideli w’Umuhindekazi, watsindiye ikamba rya Miss India 1997 akanaba umwe mu bakobwa bahataniraga Miss Universe muri uwo mwaka. Yari icyitegererezo mu ruganda rw’imideli no mu itangazamakuru, aho yakoze nk'umunyamakuru wa televiziyo.
Nyamara, nubwo yari afite izina rikomeye, Nafisa
Joseph yahisemo kwiyambura ubuzima ku wa 29 Nyakanga 2004, nyuma yo guhura n’ibibazo bikomeye mu rukundo.
Raporo zagaragaje ko yari mu myiteguro yo kurushinga, ariko nyuma aza kumenya
ko uwari ugiye kuba umugabo we yari afite undi mugore, ibintu byamuteye ihungabana rikomeye.
Ibitekerezo byo kwiheba byatumye afata umwanzuro wo kwimanika mu rugo rwe i
Mumbai. Urupfu rwe rwaciye igikuba mu bamukundaga, bituma haduka
ibiganiro bikomeye ku bijyanye n’ihungabana mu ruganda rw’imideli
n’itangazamakuru.
TANGA IGITECYEREZO