RURA
Kigali

Waba wibaza ukuntu Shitani isa? Menya byinshi ku byo abahanga babivugaho

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:25/02/2025 8:42
0


Benshi bagerageza kuvuga kuri Shitani cyangwa Satani ko ari umuhanga, afite amababa, inzara, cyangwa ifite isura y'umutuku, akenshi bavuga ko yica abantu.



 Ariko impuguke mu by’Imana zisobanura ko iyi myumvire atari yo, kandi nta hantu na hamwe higeze havugwa  ko Shitani igomba kugaragara mu buryo nk’ubwo. Jared Brock, umwanditsi w'igitabo A Devil Named Lucifer avuga ko ibi ari ukwibeshya cyane.


Brock avuga ko Shitani atari ikiremwa cy’umubiri, ahubwo ari umwuka. Akomeza avuga ko  igomba kuba igaragara mu buryo bushishikaje kandi bushamaje kugira ngo ibone uko ishuka abantu, aho kuba ikinyamaswa kinini gishobora gutera ubwoba nk’uko bigaragara muri filime.

Avuga ko nta na hamwe muri Bibiriya havugwa ko Shitani iba mu bice byose by’Isi, kuko nta bushobozi bwo kuba hose nk’Imana ifite. Akomeza avuga ibyanditswe abantu bizera ko Shitani itwika abahoze ari abayoboke bayo bari ikuzimu abandi bakavuga ko icira amazi.

Nk’uko Ibyahishuwe 12:15 bivuga: "Ikiyoka cyaciriye amazi angana nk'umugezi ku mugore". Brock abivuga ati:" Bibiriya na yo iraducanga ku byerekeye ikuzimu".

Brock yavuze ko nubwo abantu benshi bafata umubare wa 666 nk'ibimenyetso bya Shitani, byaba ari ukubeshya. Brock avuga ko uyu mubare werekeye Goliati, uburebure bwe ndetse n'uburemere bw'icumu rye cyangwa umwami Nebuchadnezzar  cyangwa ikimenyetso cy’umunare umwami Nero yakoreshaga.

Brock asobanura ko abantu bagomba kumenya uko Shitani igaragara mu buryo bwa roho no mu buryo bw'umubiri, avuga ko Shitani dushobora kuyibona byoroshye no mu kazi ka buri munsi.

Akomeza avuga ko igitekerezo cyo kuvuga ko Shitani ari umuyobozi w’ingabo nyinshi z’ibibi idakurikiza ibya-Bibiliya, kuko usanga Bibiliya ivuga ko hariho abadayimoni bake gusa.

Amwe mu masura akunze gubabwa Satani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND